Chorale Urumuri ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo “Bisunike”
2 mins read

Chorale Urumuri ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo “Bisunike”

Chorale Urumuri yashyize hanze indirimbo “Bisunike” ihumuriza abafite imitwaroChorale Urumuri yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Bisunike”, iri mu bihangano bigize umuzingo w’indirimbo “Abirusha Imbaraga” yakoze mu mwaka wa 2026. Iyi ndirimbo igaruka ku butumwa bwo kwizera Imana no kuyiringira mu bihe bigoye, ikaba igamije guhumuriza abantu bafite ibibaremereye no kubibutsa ko Imana ishobora kubaruhura.

Mu butumwa Chorale Urumuri yageneye abakunzi bayo, yabasabye kumva iyi ndirimbo no kuyisangiza inshuti n’abavandimwe kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kuri benshi. Yagize ati: “Nawe ufite ibikubereye umutwaro, bibwire Yesu abigusunikire.” Ibi bigaragaza ko indirimbo igamije gufasha abantu gushyira ibibazo byabo imbere y’Imana no gukomeza kuyiringira.

“Bisunike” ni imwe mu ndirimbo esheshatu zigize umuzingo “Abirusha Imbaraga”, Chorale Urumuri yakoze mu buryo bwa Live Recording. Iyi korali ivuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwakoze ku mitima ya benshi, cyane cyane abari bafite ibibazo n’imitwaro isa n’imisozi ibabuza gutera imbere, ariko bakabona Imana ibasunikira.Chorale Urumuri isobanura ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bureba abantu bose, yaba abamaze kubona ibisubizo by’ibibazo byabo cyangwa abagitegereje.

Igaragaza ko hari abamaze kubona Imana ibafasha kurenga ibigeragezo, mu gihe abandi bakomeje gusenga no kuyitegereza kugira ngo ibakure mu bibaremereye.Iyi korali yatangiye umurimo wo kuramya Imana mu kwezi kwa Mata 2002, itangizwa n’abantu bane bakomokaga mu matorero atandukanye yo muri paruwasi bakoreragamo umurimo w’Imana. Mu mwaka wa 2003, yatangiye kuririmba mu materaniro yo ku wa Gatanu, rimwe na rimwe ikajya inaririmba ku Cyumweru. Muri 2004, hafashwe icyemezo cyo kuyigira korali yemewe, naho muri 2005 ihabwa izina rya Chorale Urumuri.Mu rugendo rw’imyaka imaze ikora umurimo w’Imana, Chorale Urumuri yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Mu mwaka wa 2018, yakoze indirimbo umunani z’amashusho, naho muri 2020 ikora izindi ndirimbo eshanu z’amajwi.

Nyuma y’imyaka 24 mu murimo w’Imana, Chorale Urumuri yasohoye indirimbo “Bisunike”

Ibi bikorwa byari bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, gukomeza abantu mu Ijambo ry’Imana no gufasha abatishoboye, harimo kubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi by’ibanze mu mibereho.Kugeza ubu, Chorale Urumuri iyobowe na Nsengiyumva Philemon, ikaba ikomeje kwagura ibikorwa byayo by’ivugabutumwa n’imibereho myiza.

Nk’uko amateka yayo abigaragaza, imaze kugira umuryango mugari w’abarenga 150, ikaba ikomeje kwibanda ku kwamamaza ubutumwa bwa Kristo, gufasha abayigize no gutanga inama zigamije iterambere ryabo.Chorale Urumuri yasabye Abanyarwanda muri rusange n’abakunzi bayo by’umwihariko kumva neza ubutumwa buri mu ndirimbo “Bisunike” no kubusangiza abandi, kugira ngo bugere ku batuye isi yose. Iyi ndirimbo yibutsa abantu ko mu gihe bafite ibibaremereye bashobora kubibwira Yesu, bakamwizera kandi bagakomeza gutegereza imirimo ye, kuko ari we ufite imbaraga zo kubasunikira imitwaro no kubaha ihumure.

Chorale Urumuri yasohoye “Bisunike”, ubutumwa bwo kwizera Imana mu bihe bikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *