3 mins read

Ibyingenzi byaranze itariki ya 26 Nyakanga mu mateka

‎Uyu ni Umunsi wa gatandatu w’icyumweru, tariki ya 26 z’Ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu kinyarwanda. Ni Umunsi wa 207 w’umwaka, harabura iminsi 158 ngo uyu wa 2025 ugane ku musozo.‎‎

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.‎‎

1847: Igihugu cya Liberia cyarashinzwe.‎Iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba cyashinzwe ahanini n’abacakara barekuwe baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Itegeko nshinga rya Liberia ryashingiwe ku rya Amerika, ndetse umurwa mukuru Monrovia witiriwe James Monroe, perezida wa gatanu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.‎‎

1914: Philippe Thys wo mu Bubiligi yatsindiye Tour de France ku nshuro ya 12.‎‎

1945: Amasezerano ya Potsdam yarasinywe. Ni amasezerano yasabaga Ubuyapani ngo  bwemere gutsindwa, aya masezerano yasinywe n’Amerika, Ubwami bw’u Bwongereza n’u Bushinwa, asobanura ibikenewe kugira ngo Ubuyapani bushyire hasi intwaro.‎‎‎

1945: Winston Churchill yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.‎‎

1953: Fidel Castro yatangiye kwigomeka kuri Fulgencio Batista atangiza igitero ndetse  Castro yaje gukuraho Batista nyuma y’imyaka itandatu.‎‎

1956: Perezida wa Misiri Gamal Abdel Nasser yafashe ubuyobozi bwa Suez Canal ayishyira mu maboko ya leta, bitera umwuka mubi waje gutuma Abafaransa, Abongereza n’Abisirayeli bagaba igitero bagafata bimwe mu bice bya Misiri by’igihe gito.‎‎

1956: Ubwato bw’Abataliyani Andrea Doria bwararohamye nyuma yo kugongana n’ubwato bwa Stockholm hafi y’inkombe ya Nantucket mu Nyanja y’Atlantique; abantu 51 barapfuye.‎‎

1965: Repubulika ya Maldives yabonye ubwigenge bwayo buvuye ku Bwongereza.‎‎

1990: Itegeko rigenga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga (Americans with Disabilities Act) ryashyizweho umukono na Perezida George H.W. Bush. Iri tegeko ryahaye abantu bafite ubumuga uburenganzira bungana mu bijyanye no kubona serivisi rusange, akazi, gutwara abantu,  ndetse n’itumanaho.‎‎

2004: Mu gice cya Darfur muri Sudani, nyuma y’ihohoterwa rikabije, Ubumwe bw’Uburayi bwasabye Umuryango w’Abibumbye gushyira ibihano by’ubukungu kuri Sudani.‎‎

2016: Mu nama rusange ya Democratic National Convention, Hillary Clinton yatowe ku mugaragaro nk’umukandida ku mwanya wa perezida, aba umugore wa mbere wiyamamarije uwo mwanya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.‎‎

2018: Facebook yatakaje miliyari $119 z’agaciro ku isoko.

‎Bamwe mu babonye izuba kuri iyi tariki ‎‎

1856: George Bernard Shaw, umwanditsi w’Umwongereza, wahawe igihembo cya Nobel mu by’ubuvanganzo.

‎‎1875: Carl Jung, umuganga w’indwara zo mu mutwe ukomoka mu Busuwisi.‎‎

1894: Aldous Huxley, umwanditsi w’Umwongereza.‎‎

1928: Stanley Kubrick, umuyobozi w’amafilime wo muri Amerika, uzwiho gufata amashusho adasanzwe no gukora sinema

.1943: Mick Jagger, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umushyushyarugamba n’umukinnyi w’amafilime w’Umwongereza.‎‎

1964: Sandra Bullock, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, uzwi cyane kubera imbaraga n’ubuhanga bwe bwo gutera urwenya, cyane cyane mu mashusho y’urukundo.‎‎

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki ‎‎

1863: Sam Houston, wari umusirikare n’umunyapolitiki w’Umunyamerika, akaba kandi perezida wa mbere wa Repubulika ya Texas.‎‎

1925: William Jennings Bryan, umunyapolitiki w’Umunyamerika wabaye Umunyamabanga wa Leta wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.‎‎

1952: Eva Perón, umukinnyikazi wa filime w’umunya-Argentine akaba yari n’umugore wa Perezida wa 25 wa Argentine.‎‎

1971: Diane Arbus, umufotozi w’Umunyamerika, yiyahuye afite imyaka 48.‎‎

1995: George W. Romney, umucuruzi n’umunyapolitiki w’Umunyamerika.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *