
Inter Miami CF Yasinyishije Umukinnyi Mpuzamahanga wo hagati Rodrigo De Paul
Umukinnyi wo mu kibuga hagati w’umunya-Argentine, Rodrigo De Paul w’imyaka 31 y’amavuko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuye muri Atletico Madrid yo muri Espagne.
Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu beza ku isi ku mwanya we, yitezweho kuzamura urwego rwikipe ya Inter Miami cyane cyane mu kibuga hagati bitewe n’uburambe amaze kugira mu gutwara ibikombe, akaba azatangira gukorana na bagenzi be nyuma yo kubona kubona Visa ya P-1 na ITC
Rodrigo De Paul yagiye muri Inter Miami nk’intizanyo izarangirana n’uyu mwaka wa 2025 hanyuma iyi kipe ikaba ishobora kumugura kuri miliyoni €15 ku masezerano ashobora kugera muri 2029 nyuma y’uyu mwaka.
Umuyobozi wa Inter Miami (Managing Owner) Jorge Mas ubwo yaganiraga n’ Ishami rishinzwe itumanaho rya Inter Miami CF, yagize ati: “kugira ikipe ishimisha abafana bacu bikomeje kuba kimwe mu byifuzo byacu by’ibanze, bityo twishimiye gusinyisha umukinnyi wo ku rwego nk’urwa Rodrigo. Ni umutsinzi ku rwego rw’isi yose; ibyifuzo bye bihura n’ibyacu muri Inter Miami, kandi dushonje kugira ngo tugere kuri ibyo byifuzo hamwe na we”.
Ati: “Benshi mu bakinnyi beza muri Football ku isi bamaze guhitamo Inter Miami nk’iwabo, kandi Rodrigo kuza mu ikipe yacu ni ikindi kimenyetso mu gihe dukomeje uru rugendo rwo guhindura inzira ya siporo muri iki gihugu no guhesha ishema abafana bacu.”
Rodrigo De Paul agiye muri Inter Miami mu gihe umwanya wo gukina muri Atletico Madrid washoboraga kugabanuka dore ko iyi kipe yongereye imbaraga mu kibuga hagati muri iyi mpeshyi isinyisha abakinnyi barimo Johnny Cardoso, Alex Baena na Thiago Almada.
Rodrigo De Paul ni umwe mu bakinnyi bazwiho kuba bugufi cyane ya Lionel Messi ndetse aba bombi batwaranye ibikombe bibiri bya Copa America, igikombe cy’Isi cya 2022 n’igikombe cya Finalissima mu ikipe y’igihugu y’Argentine.
Inter Miami y’umushoramari wanabaye umukinnyi David Beckham iri ku mwanya wa 5 n’amanota 41 muri shampiyona ya y’igice cy’Uburasirazuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Major League Soccer (Eastern Conference) mu mikino 21 imaze gukina.