Umuramyi James Mufunga umaze igihe gito yinjiye mu muziki arahamagarira abantu gusanga umwami
2 mins read

Umuramyi James Mufunga umaze igihe gito yinjiye mu muziki arahamagarira abantu gusanga umwami

James Mufunga yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu misozi miremire y’ahitwa i Mulenge, ariko akurira mu Rwanda, ari naho yamenyeye ubwenge anahatangirira ubuzima bwa gikristo kuva akiri umwana muto. Kuri ubu, James atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asengera muri Nazareni Church International.

James Mufunga ni umusore w’umunyamasengesho wemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe. Avuka mu muryango w’abana barindwi (7), harimo abahungu batandatu (6) n’umukobwa umwe. Ni umwana wa gatandatu muri urwo rubyaro.

Avuga ko impamvu nyamukuru yatumye atangira gukora umuziki ari ubutumwa Imana yamushyize ku mutima: “Hari ikintu Imana yashyize mu mutima wanjye kugira ngo nkibwire abantu, kandi ubwo ni ubutumwa buturuka kuri Yesu.

Twabwiwe gutanga ubutumwa dukoresheje impano yaduhaye, kandi nanjye numvise umuhamagaro w’Imana unsaba kuyikorera binyuze mu muziki, kugira ngo ubutumwa bugere kure.

Indirimbo ya mbere James yashyize hanze yitwa “Ubuntu”, bisobanura “Agakiza twagahawe ku buntu”. Yubakiye ku butumwa bwo gukangurira abantu gusanga Yesu, akaba yarayanditse yisunze imirongo ya Bibiliya nka Matayo 11:28 na Luka 15:4.

Avuga ko iyi ndirimbo ye ya mbere ari we ubwe wayanditse, agamije guhamagara abantu ngo basange Yesu, abibutsa ko ari Umwami wuzuye imbabazi. Aragira ati: “Yesu yasize mirongo 99 ajya gushaka imwe yari yazimiye. Nshaka kubwira abantu ko Yesu akigukeneye, uko waba umeze kose.”

James Mufunga afite icyifuzo cy’uko indirimbo ze zizaba igikoresho Imana ikoresha mu gukiza no guhumuriza imitima ya benshi. Avuga ko arota kubona abantu benshi baza basanga Yesu binyuze mu ndirimbo Imana yatunyujijemo, indirimbo zikomora ibikomere, zigasubizamo imbaraga n’icyizere gishya mu buzima bwa benshi.

Ku bijyanye n’abahanzi yifuza gukorana na bo nubwo kugeza ubu akora ku giti cye, James avuga ko hari abahanzi benshi yemera kandi yifuza gukorana na bo mu gihe kiri imbere ndetse ngo azaba abatangariza amazina yabo, ariko ni benshi. Ubu ndacyagerageza gukorera ku giti cyanjye.

Ashimangira ko umuziki we atawufata nk’umwuga gusa, ahubwo ari umuhamagaro. Nta gahunda afitiye imyaka 5 iri imbere mu buryo bw’inyungu ku giti cye, ahubwo abishyira mu maboko y’Imana. Ku bwe umuziki ni umuhamagaro. Yumva buri gihe Imana imukomeza kandi ngo azakomeza gukora uko Imana ikomeza kumuha imbaraga. Ahazaza he ni Imana ihazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *