Dore uko bigiye kujya bigenda mu gihe abagore batwite bazajya baba bari gufatirwa ikizamini gitanga ibisubizo bitatu icyarimwe
2 mins read

Dore uko bigiye kujya bigenda mu gihe abagore batwite bazajya baba bari gufatirwa ikizamini gitanga ibisubizo bitatu icyarimwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwite bagiye kujya bafatwa ikizamini kimwe cy’amaraso gisuzumirwemo icyarimwe Virusi itera SIDA, mburugu na Hépatite B, aho gufata buri kimwe ukwacyo nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Ubu buryo bushya bwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS) ku wa 11 Nyakanga 2025 bukaba bugiye guhita bukoreshwa mu Rwanda.

Biri no mu byaganiriweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu yabereye i Kigali kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 igaruka ku kurwanya SIDA.

Umuyobozi Wungirije wa Laboratwari Mpuzamahanga ya Abbott, Steve Henn uri mu bitabiriye iyo nama yasobanuye ko imikorere y’ubwo buryo bushya itagoye kandi ko itanga ibisubizo vuba.

Avuga ko hari agakarita mfite hano kagaragaza ibyo bizamini twifuza uko ari bitatu. Harimo ahantu hatatu hashyirwa ikizamini cya SIDA, umwijima na mburugu kandi buri cyose gifite agace kacyo. Ushinzwe ubuvuzi afungura buri gace agashyiramo amaraso yo mu rutoki mu mwanya wabugenenwe mu minota 20 akaba abonye ibisubizo uko ari bitatu.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana SIDA, umwijima n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Gallican Nshogoza Rwibasira, yavuze ko bishimiye gutangira gukoresha ubwo buryo bushya mu Rwanda kuko buzazamura umubare w’abipimisha izo ndwara. “Twizeye ko buzatugirira akamaro kuko twari turi ku rugero rwiza rwo gupima abagore batwite SIDA n’umwijima ku kigero kirenga 95%. Uburyo bwo gupimira izi ndwara eshatu icyarimwe ni bwiza kuko OMS isaba ibihugu ko mu gihe turi kurandura izo ndwara eshatu mu bagore batwite ari ngombwa kugira uburyo bwo kuzipima.”

Yakomeje agira ati “Dusanzwe tubikora dupima kimwe ukwacyo ariko mwabonye ko kariya gapaki gakubiyemo ibipimo bitatu icyarimwe kandi bishobora kuba byiza mu kongera abantu bipimisha izo ndwara.”

Buri mwaka, ku Isi habarurwa abantu miliyoni 3,5 barwara mburugu, n’abagera kuri miliyoni 2,5 barwara Hépatite B.

Mu Rwanda, buri mwaka hasuzumwa ababyeyi ibihumbi 300. Muri bo 98% by’abagore batwara inda basuzumwa Virusi itera SIDA na ho 97% bagasuzumwa Hépatite B mu gihe abasuzumwa mburugu ari 70%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *