Imirire mibi muri Nijeriya yishe abana 652 mu mezi atandatu ashize.

Médecins Sans Frontières (MSF), Umuryango utari uwa Leta, utagira imipaka, utanga ubufasha bw’ubuvuzi ku bantu bugarijwe n’ibibazo birimo: intambara, ibyorezo, ibiza, n’abandi bari mu kaga, wavuze ko ‘ubu bari kubona kugabanuka gukomeye kw’ingengo y’imari, cyane cyane izavaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwami bw’u Bwongereza, n’Ubumwe bw’u Burayi, kandi ibyo biri kugira ingaruka zikomeye ku kuvura abana bafite imirire mibi.’
MSF yatangaje ko umubare w’abana bafite imirire mibi ikabije cyane mu ntara ya Katsina kuko wiyongereyeho hafi 208% muri uyu mwaka ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize, kandi ko abana 652 bamaze gupfira mu bigo byabo kuva uyu mwaka wa 2025 watangira.
Imiryango itegamiye kuri leta yatangaje ko kugeza ku mpera za Kamena uyu mwaka, abana bagera ku 70,000 bafite imirire mibi bari bamaze guhabwa ubuvuzi n’amatsinda ya MSF mu Ntara ya Katsina, barimo hafi 10,000 bajyanywe mu bitaro kubera uburwayi bukabije.
Mu majyaruguru ya Nijeriya, izindi mpamvu zitera imirire mibi zirimo ibyorezo by’indwara, bigatitwa umurindi n’uko inkingo zitabonekw cyangwa ngo zitangwe ku rugero gikwiye, ibikorwa remezo by’ubuvuzi bicye, Hari kandi n’ibibazo by’ubukungu, byagera ku mutekano bikaba agatereranzamba.
Ubujura bwitwaje intwaro bukomeje kuyogoza muri Katsina, aho umutekano muke wateje kwimuka kw’abantu benshi, bamwe bakaba barasize imirima yabo.
Leta hamwe n’amatsinda y’abaturage yicungira umutekano, bagiye bagerageza gukumira ibikorwa by’abo bagizi ba nabi, ariko biracyagoranye kubihashya.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), Margot van der Velden, yavuze ati: “Tugiye guhura n’akababaro aho tuzaba dusabwa guhagarika ubufasha bwa ku baturage batuye mu bice byashegeshwe n’amakimbirane.”
Yakomeje avuga ko Ibyo bivuze ko abantu barenga miliyoni 1.3 muri Nijeriya bazatakaza ubufasha bwo kubona ibiribwa n’inkunga y’imirire, amavuriro 150 yita ku mirire aherereye muri Leta ya Borno ashobora gufungwa kubera umutekano muke, abana 300,000 bashobora kwibasirwa n’imirire mibi ikabije, naho abantu 700,000 bimutse kubera intambara bazasigara nta buryo na bumwe bwo kubaho bafite.
Ubutegetsi bwa Trump bwagabanyije cyane inkunga y’amahanga ndetse bunasenya ibikorwa bya USAID, buyishinja gusesagura umutungo, ruswa, no gushyigikira gahunda zishingiye ku bikorwa bidahwitse.
Uretse ubutegetsi bwa Trump, Abandi baterankunga b’ibihugu by’Iburengerazuba na bo bagabanyije cyane amafaranga batanga mu nkunga mpuzamahanga.
Leta ya Nijeriya yateganyije miliyari 200 zama naira angana na miliyoni 130 z’amadolari y’Amerika, muri uyu mwaka kugira ngo yunganire icyuho cyatewe no guhagarika inkunga y’Amerika mu rwego rw’ubuzima.