Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 7 Mutarama
Turi ku wa 7 Mutarama 2026.
Mu Burusiya, Ukraine, Ethiopia na Misiri bizihiza Umunsi mukuru wa Noheli benshi bizihije mu mwaka ushize hirya no hino ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1950: Inkongi y’umuriro yibasiye Ibitaro bya Davenport, i Lowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihitana abantu 41.
1952: Bwa mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihugu cye cyamaze gukora igisasu kizwi nka “hydrogen bomb.”
2015: Igisasu cyaturikiye mu modoka (…)
Turi ku wa 7 Mutarama 2026.
Mu Burusiya, Ukraine, Ethiopia na Misiri bizihiza Umunsi mukuru wa Noheli benshi bizihije mu mwaka ushize hirya no hino ku Isi.
Ku munsi nk’uyu mu mateka Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Raymond, Lucian na Mutagatifu Polieuto.

Mutagatifu Raymond.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1950: Inkongi y’umuriro yibasiye Ibitaro bya Davenport, i Lowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihitana abantu 41.
1952: Bwa mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihugu cye cyamaze gukora igisasu kizwi nka “hydrogen bomb.”
2015: Igisasu cyaturikiye mu modoka mu murwa mukuru wa Yemeni hafi y’ishuri rya polisi, abantu 38 bahasiga ubuzima abandi barenga 63 barakomereka.
2019: Abasirikare bo muri Gabon bagerageje guhirika ubutegetsi bwari buyobowe na Perezida Ali Bongo, bafata radiyo y’igihugu ariko ntibyabahira.
Mu muziki
Beyoncé na Jay-Z bibarutse imfura yabo, Blue Ivy Carter.

Abavutse
1985: Havutse Lewis Hamilton, Umwongereza umenyerewe mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka.

1991: Eden Hazard, Umubiligi wamenyekanye mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, iya Chelsea mu Bwongereza na Real Madrid muri Espagne.

Abapfuye
1989: Hirohito wabaye umwami w’abami mu Buyapani.

2017: Mário Soares, umunya-Portugal wanabaye perezida wa 16 w’icyo gihugu.
