
FERWAFA yemeje abazahatanira kuba mu buyobozi bushya bwayo
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje urutonde rw’agateganyo rw’abazavamo abazaba muri komite nyobozi izayobora FERWAFA.
Aya matora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025 ahazahita hanatangazwa ku mugaragaro abazaba batorewe kujya muri komite nyobozi nshya ya FERWAFA.
Mu itangazo FERWAFA yasohoye kuri uyu wa mbere wa tariki 28 Nyakanga 2025, ikarinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo yanagaragaje ko abatanyuzwe bagomba gutanga ubujurire bwabo bitarenze tariki 04 Kanama 2025 uhereye ku ya 30 Nyakanga uyu mwaka.
Abemerewe ni Shema Ngoga Fabrice nabo bazakorana bikaba byitezwe ko ari nabo bonyine bazapiganwa kuri uyu mwanya ndetse bakanatorwa nka komite nyobozi nshya ya FERWAFA mu myaka ine iri mbere.
Mu gihe cyo gutanga kandidature hari irindi tsinda ryari riyobowe na Hunde Rubegesa Walter ryatanze kandidature yaryo gusa nyuma baza kuyikuramo aho bemeje ko bahuye n’imbogamizi zo kubona ibyangobwa bisabwa.