
Amakipe izitabira imikino ya ‘CHAN’ azahabwa agatubutse
Mu gihe guhera tariki 02 kugeza ku ya 30 Kanama 2025, hategerejwe itangira ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ hamaze kongerwa amafaranga azahabwa amakipe azitabira iri rushanwa.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika “CAF” yongereye muri rusange amafaranga ryashyiraga muri iri rushanwa aho yagejejwe kuri miliyoni 10.4 z’amadorali gusa amakipe azabona amafaranga hakurikijwe uko izitwara.
Uko amafaranga azatangwa ku makipe!
Uwatwaye igikombe – miliyoni $3.5
Ikipe yageze ku mukino wa nyuma – miliyoni $1.2
Izegukana umwanya wa gatatu – $700,000
Izegukana umwanya wa kane – $600,000
Amakipe azabasha kugera muri kimwe cya kane– $450,000
Amakipe atatu ya mbere mu itsinda – $300,000
Ikipe izaba iya Kane mu itsinda – $200,000
Ikipe izaba iya Gatanu mu istinda $200,000
Uko amatsinda ateye mu mikino ya CHAN 2024 igiye kuba 2025!
Itsinda A: Kenya, Morocco, Angola, DR Congo, Zambia
Itsinda B: Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso, Central African Republic
Itsinda C: Uganda, Niger, Guinea, Algeria, South Africa
Itsinda D: Senegal, Equatorial Guinea, Sudan, Nigeria