Azam FC ishobora kuza kwitegurira mu Rwanda
1 min read

Azam FC ishobora kuza kwitegurira mu Rwanda

Ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania biteganyijwe ko izaza kwitegura umwaka mushya w’imikino(Pre-season) mu Rwanda aho yazakina imikino ya gicuti.

Iyi kipe imaze iminsi itangiye imyitozo iri kumwe n’umutoza mushya wayo ukomoka mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Florent Ikwange Ibengé.

Iyi kipe yahisemo Florent Ibengé bitewe n’uburyo afite inararibonye mu mupira w’amaguru wa Afurika aho yatoje amakipe nka AS Vita Club, RS Berkane, DR Congo, Al Hilal Club (Omdurman) ndetse n’ayandi.

Iyi kipe imaze igihe ishaka kujya mu matsinda y’imikino nya Afurika ari ko ntibikunde ikaba ishaka kugerageza indi nshuro.

Azam FC niramuka ije mu Rwanda ishobora kuzakina imikino ya gicuti na Rayon Sports ndetse na APR FC mbere y’uko isubira muri Tanzania gutangira umwaka w’imikino.

Ikipe ya Young Africans n’iyo kipe yo muri Tanzania byamaze kwezwa ko izaza mu Rwanda aho tariki 11 Kanama 2025 izaba yageze i Kigali igakina umukino na Rayon Sports ku munsi w’igikundiro “Rayon day” ahazerekanwa n’abakinnyi bashya bizaba ari tariki 15 Kanama 2025.

Mu minsi ishize kandi byavuzwe ko Simba SC na yo izaza mu Rwanda aho izaza gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *