
U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afrika mu kunoza gahunda yo gukingira
Raporo y’umwaka wa 2024 y’Ishami ry’Umuryango w’abimbye rishinzweUbuzima ku Isi (OMS) kubufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Inkingo (Gavi), yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afrika mu bihugu byashyize imbaraga nyinshi mu kuregera ubuzima bw’abana binyuze mu gutanga inkingo zitandukanye.
U Rwanda rumaze gutera intabwe ifatika kuko muri gahunda yo gutanga inkingo ruri ku kigero cy 96%.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) ushinzwe ibikorwa by’ikingira, Grace Kabanyana avuga ko igihugu gishyira imbaraga nyinshi mu gukingira ndetse ko hari ubushake bwa politiki aribyo bituma hakingirwa abantu benshi.
Ati “Igihugu gishyiramo imbaraga nyinshi cyane cyane mu gukingira, no mu bindi bipimo by’ubuzima muri rusange. Ariko mu gukingira turashyigikiwe, dushyigikiwe n’ubuyobozi. Umukuru w’Igihugu na we aradufasha kugira ngo ibyo bipimo byacu bibe bihagaze neza”.
Akomeza asobanura ko inzego z’ibanze na zo zigira uruhare rukomeye kugira ngo ibi bipimo bigerweho kuko zifasha mu bukangurambaga bigatuma ababyeyi bitabira gahunda yo gukingira.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na RBA, kuri gahunda yo gukingira bavuga ko gukingira babafita nk’uburengabzira bw’umwana kuko bimigirira akamaro mu buzima bwe.
Umwe ati “Gukingiza umwana mbona ari uburenganzira bwe aba agomba guhabwa, kubera ko bimugirira akamaro bikamurinda irwara”.
Muri iyi Raporo basobanura ko urukingo rwa Kanseri y’Inkondo y’Umura, nkimwe muri kanseri yibasira abagore ruzabwa abana babakobwa barenga miliyoni 86 muri 2025 ndetse ko iyi kanseri izaba yamaze kurandurwa bitarenze mu 2030 ku Isi nk’uko OMS ibitangaza, ni mu gihe u Rwanda rwo rwihaye intego ko bitarenze mu 2027 ruzaba rwamaze kurandura iyi kanseri.
Nubwo ibipimo ku rwego mpuzamahanga bihagaze neza, hari abana barenga miliyoni 10 biganje mu bihugu birimo intambara batigeze babona urukingo na rumwe. Ibi bihugu ni Nigeria, Ubuhinde, Sudan, RDC, Ethiopia, Indonesia, Yemen, Afghanistan ndetse Angola.
Raporo yo mu 2024 ya OMS igaragaza ko gukingira muri rusange byarokoye ubuzima bw’abarenga miliyoni 150.