
Kwerekeza muri Liverpool kwa Alexander Isak byatangiye gufata irange
Alexander Isak w’imyaka 25, akaba na rutahizamu wa Newcastle United, yamaze kumvikana na Liverpool ku masezerano y’imyaka itanu mu gihe ibiganiro hagati y’amakipe yombi bigomba gutangira.
Isak, uhembwa ibihumbi £130 buri cyumweru muri Newcastle United ashaka umushahara wagera ku bihumbi £300 buri cyumweru .
Abahagarariye inyungu za Isak bavuze ko batishimiye uko ibiganiro byagenze mu mpeshyi ishize ubwo Paul Mitchell yari umuyobozi wa siporo wa Newcastle United ndetse iyi kipe yanze guha umushahara Isak yifuza.
Nk’uko “Sky Sport France” ibivuga, Liverpool yemeye ibyo Isak asaba. Icyakora, biracyasaba ko bagirana ibiganiro na Newcastle United ku giciro. Newcastle irasaba miliyoni £150 , ariko Liverpool yizera ko yamubona kuri miliyoni £120 . Abahagarariye impande zombi biteganyijwe ko bazahura mu minsi ya vuba.
Mu mwaka ushize, Isak yatsinze ibitego 27. Mu gihe umutoza Eddie Howe amaze kuvuga kuri Isak inshuro ebyiri ubwa mbere yemeje ko bigoye ko hari mukino yazakina wo kwitegura umwaka mushya w’imikino (Pre-season) .
Indi nshuro Eddie Howe yavuze ko nubwo bifuza kugumana rutahizamu wayo hari ibyo badafitiye ubushobozi bwo kugenzura.
Liverpool iri mu makipe yitwaye neza ku isoko ry’igura n’igurisha ry’iyi mpeshyi aho yasinyishije Florian Wirtz, Hugo Ekitike, Milos Kerkez na Jeremie Frimpong biyitwara arenga miliyoni £270.