
Police FC yagurishije umukinnyi wayo w’ingenzi mu gihugu cya Tuniziya
Ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tuniziya, Club Africain yamaze gusinyisha Umurundi wakinaga hagati mu kibuga yugarira muri Police FC.
Uyu Murundi yageze mu Rwanda mu mwaka 2024 avuye mu ikipe ya Flambeau du Centre FC iwabo i Burundi.
Ni mukinnyi ukina hagati mu kibuga yugarira ari mu beza bakomoka mu gihugu cy’Uburundi ndetse ni umukinnyi ufite umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu y’Intamba mu Rugamba.
Msanga Henry bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 50 by’amadorali angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 75, akaba yari afite amasezerano azamugeza itariki 30 Kamena 2026 bisobanuye ko yari asigaranye umwaka umwe muri Police FC.
Club Africain yamuhaye amasezerano azamugeza mu mwaka 2027, iyi kipe ikaba ari imwe mu yakomeye muri iki gihugu.
Nko mu mwaka ushize w’imikino iyi kipe yabaye iya Kane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Tuniziya inyuma y’ibikomerezwa ES Tunis, US Monastir ndetse na ES Sahel.