Tonzi agiye kumurika igitabo cye cya mbere “An Open Jail” kivuga ku ntimba y’umutima n’ubwisanzure bwo mu mwuka
1 min read

Tonzi agiye kumurika igitabo cye cya mbere “An Open Jail” kivuga ku ntimba y’umutima n’ubwisanzure bwo mu mwuka

Kigali – Rwanda Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umwanditsi w’igitabo, Clementine Uwitonze uzwi cyane ku izina rya Tonzi agiye kumurika igitabo cye gishya and Open Jail tariki ya 14 Kanama 2025 guhera saa 11:30 z’umugoroba kuri Crown Conference Hall i NyarutaramaIki gikorwa kizaba ari umwanya udasanzwe wo guhura n’abakunzi b’ibitabo, abaramyi, ndetse n’abashaka gukira ibikomere byo mu mutima no mu mwuka.

Tonzi: Umwe mu Bahanzikazi Bakunzwe mu RwandaTonzi ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Azwiho *ubutumwa bwimbitse, amajwi aruhura umutima, n’indirimbo zifite inyigisho zikora ku mutimaYamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo:“Urufunguzo”indirimbo igaragaza ishusho y’imfunguzo z’Imana mu buzimaHumura” ihumuriza abari mu bikomeyeAya ndirimbo, hamwe n’izindi nyinshi, yamuhesheje kuba umwe mu baramyi bubashywe cyane, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

An Open Jail”kivuga ku mubibaro abantu benshi babamo ariko batayabonera ijishoubwoba, ipfunwe, ibikomere byo mu mutima n’ibindi. Tonzi asobanura ko abantu benshi baba barakijijwe ariko bagifite ingoyi zitabagaragaraho.> “Hari ubwo gereza iba ifunguye ariko ntitwiyumvamo imbaraga zo gusohoka,” nk’uko Tonzi abivuga muri (https://youtu.be/44U_SygDgP0?si=-nmIGG-HaWArfOPV). “

“gitabo cyanjye ni icy’abafunzwe mu mitekerereze n’umwuka.”Agaruka ku rugendo rwe bwite ndetse n’inshingano afite muri minisiteri yo gufasha abandi kugera ku bwisanzure bwo mu mutima no mu mwukaAfite uruhare runini mu guteza imbere abaramyi b’abagore, gukangurira urubyiruko ubusabane n’Imana, no gutanga ubutumwa bwo gukira ibikomere

Aho bizabera: Crown Conference Hall, NyarutaramaItariki 14 Kanama 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *