
APR FC yongeye guhagamwa na Gorilla FC
Kuri uyu wa Gatatu wa tariki 30 Nyakanga 2025, ikipe ya APR FC yongeye kunganya na Gorilla FC mu mukino wo kwitegura umwaka mushya w’imikino 2025-2026.
Umukino wari uwa Kabiri wahuje aya makipe yombi aho umukino wa mbere wabahuje wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya APR FC i Shyorongi urangira ari ibitego bibiri kuri bibiri(2-2).
Muri uwo mukino APR FC yari yatsindiwe na Mamadou Sy mu gihe Gorilla FC yatsindiwe n’Umunya-Repubulika ya Demokarasi ya Congo Mosengo Tansele ndetse na Nduwimana Frank.
Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium warangiye amakipe yombi yongeye kunganya, aho yanganyije igitego kimwe kuri kimwe(1-1).
Gorilla FC n’iyo yabanje igitego cyatsinzwe na Mosengo Tansele ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko APR FC yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Aliou Souané.
Ibi bisobanuye ko mu mikino ibiri yombi amakipe anganyije ibitego bitatu kuri bitatu (3-3) ibyerekanye ko Gorilla FC ishobora kuzatanga akazi mu mwaka utaha w’imikino.