2 mins read

Trump yatangaje amasezerano yo gushyiraho umusoro wa 15% ku bicuruzwa bituruka muri Koreya y’Epfo.

‎Perezida Donald Trump yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika yashyizeho umusoro wa 15% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bituruka muri Koreya y’Epfo, mu masezerano y’ubucuruzi yise “arangiye kandi yuzuye”.‎‎

Abinyujije kurubuga rwa Truth social Trump yagize ati “Nishimiye gutangaza ko Leta zunze ubumwe za Amerika yemeye amasezerano y’ubucuruzi arambuye kandi yuzuye na Repulika ya Koreya.” ‎‎

Ibi byabaye nyuma y’uko Trump ahuye n’abategetsi ba Koreya y’Epfo muri White House, umunsi umwe mbere y’uko tariki ya 1 Kanama igera, Ari yo tariki ntarengwa yashyizweho kugira ngo ibihugu bigere ku masezerano n’Amerika, bitabaye ibyo bigashyirirwaho imisoro ihanitse.‎‎

Koreya y’Epfo yari igiye gushyirirwaho umusoro wa 25% iyo amasezerano hagati y’Ibihugu byombi adashyirwaho umukono.‎‎

Ibindi Koreya y’Epfo yemeye ni ugushora miliyari 350 z’amadolari muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mishinga yatoranyijwe na Trump, ndetse no kugura ibicuruzwa by’ingufu bifite agaciro ka miliyari 100 z’amadolari.

‎‎Igitutu kuri Koreya y’Epfo cyari cyiyongereye nyuma y’uko u Buyapani, igihugu gihanganye na yo cyane mu nganda z’imodoka n’ibindi bikoresho, businye amasezerano y’umusoro wa 15% n’Amerika mu cyumweru gishize.‎‎

White House yatangaje ko ibicuruzwa bituruka mu Buyapani n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bizajya bishyirwaho umusoro wa 15%, ibituruka mu gihugu cya Philippines na Indonesia bizacibwa 19%, naho Vietnam 20%.‎‎

Bimwe mu  Bihugu byo muri Aziya bitari byagirana  amasezerano na Amerika harimo Malaysia, Tayiwani na Tayilande.‎‎

Ubuhinde, umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika, na bwo ntiburagirana amasezerano na Leta zunze Ubumwe za Amerika, kandi Bwana Trump ku wa Gatatu yavuze ko icyo gihugu ko kizashyirirwaho umusoro wa 25%.‎‎

N’ubwo Abategetsi b’Amerika na Koreya y’Epfo bemeje ko umusoro wa 15% uzajya ushyirwa ku binyabiziga, ariko ibyuma na Aluminium, ibicuruzwa bikomeye byinjiriza Koreya y’Epfo agatubutse, bizajya bicibwa umusoro wa 50%, ku rugero rwagenwe ku isi yose na Perezida Trump.‎‎

Koreya y’Epfo ishyira amabwiriza akomeye ku rugero rw’umuceri uturuka muri Amerika n’ubwoko bw’inyama z’inka zemererwa kwinjira, hagamijwe kurengera ubuhinzi bwabo.

Ni mu gihe abahinzi bo muri Koreba y’Epfo bari bafite gahunda yo kujya mu myigaragambyo mu gihe ayo mabwiriza yaba agabanyijwe.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *