Kiliziya Gatulika yizihije yubire y’imyaka 125 imaze mu murimo w’iyogeza butumwa inashimirwa n’umusanzu wayo itanga mu iterambere ry’Igihugu
Abakirisitu Gatolika, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bitabiriye misa yo kwizihiza Yubile y’impurirane irimo iy’imyaka 2025 y’Ubukirisitu ku Isi n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda, bishimira ibyo Kiliziya Gatolika imaze kugeraho.
Ni ibirori byabereye muri Stade Amahoro, bihuriza hamwe abakirisitu ba Kiliziya Gatolika baturutse hirya no hino mu gihugu n’abandi batumiwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ni we wahagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri ibyo birori.
Mu bandi bitabiriye harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée; Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Amb. Nkulikiyinka Christine; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange; Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza Felicien; Dr. Ntezilyayo Faustin wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine n’abandi.
Uretse Abanyarwanda bitabiriye ibi birori, byanitabiriwe n’abantu 13 baturutse mu Burundi barimo ba musenyeri babiri n’Abapadiri batatu, Abapadiri babiri bo muri Uganda, ba Musenyeri batatu bo muri Tanzania na babiri baturutse muri RDC.
Hari kandi abaturutse muri Autriche, u Budage n’ahandi bahisemo kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ubwo yatangizaga igitambo cya Misa, Antoine Cardinal Kambanda, yashimangiye ko ari umwanya wo gushima Imana yashoboje u Rwanda kugera aho rugeze uyu munsi.
Ati “Turashimira Imana nka Kiliziya n’Abanyarwanda bose kuko twavuye ahantu habi, twanyuze mu bihe bikomeye cyane tuyishimira aho tugeze kandi tukayiragiza.”
Cardinal Kambanda yavuze ko imyaka 125 isize Kiliziya Gatolika ifite paruwasi 236 ziri muri diyosezi icyenda, abakirisitu Gatolika barenga miliyoni eshanu, abapadiri 1160, abiyeguriye Imana b’igitsina gore 3.884 n’ab’igitsina gabo 445.
Kiliziya kandi ifite amashuri abanza 1.758, ayisumbuye 1.052, Kaminuza esheshatu, ibigo nderabuzima 107, ibitaro 10 n’ibigo mbonezamikurire 563.
Ati “Iterambere rya mbere ni ukubaka ubumuntu n’ubuvandimwe. Ni na wo musanzu w’umwihariko wa Kiliziya kuko twarabibonye n’ubu turabibona hirya no hino. Iterambere rishyize imbere ibintu gusa ridaherekejwe n’umutima wa kivandimwe, abantu bagera aho bagacuranwa, bagahindukirana, bakabirwaniramo n’ibyo bari bagezeho bakabisenya bagatangira bundi bushya. Ni yo mpamvu tugomba guherekeza iterambere ryuzuye ry’umuntu ku mutima ndetse no mu bikorwa by’umubiri.”
Yavuze kandi ko Kiliziya yiyemeje guteza imbere umuntu haherewe mu muryango kuko ari wo arererwamo bityo ko kubaka umutima no kumutegurira kuba umuntu wuje ubuvandimwe n’urukundo ushobora kubana n’abandi neza bikorerwa mu muryango.
Yashimye kandi ubufatanye na Leta mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi no guteza imbere umuryango.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wari uhagarariye Guverinoma, yavuze ko Kiliziya yabaye umufatanyabikorwa mwiza ku gihugu mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi, ubumwe n’ubwiyunge no mu kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro n’icyerekezo.
Ati “Mu burezi amashuri n’amahuriro y’ubumenyi bya Kiliziya Gatolika byafashije igihugu kubaka umunyarwanda ufite indangagaciro ubumenyi n’ubushobozi. Mu buvuzi, ibigo n’amavuriro byakomeje kuba igicumbi cy’ineza ku baturage bose, byita ku bafite intege nke n’abarwayi bose babigana bashaka ubuvuzi no kwigarurira icyizere.”
Yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatolika bwagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kandi yizeye ko inzira yo guteza u Rwanda imbere izakomeza mu bufatanye bushingiye ku bwubahane.
Ati “Ubufatanye hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatolika bwakomeje kuba inkingi ikomeye y’iterambere ry’u Rwanda kandi twizeye ko no mu bihe biri imbere tuzakomeza gukorana mu bwubahane n’ubufatanye mu nyungu z’Abanyarwanda bose.”
Yasabye ko umunsi wo kwizihiza Yubile y’imyaka 125 ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda wakoreshwa mu kwiyubaka bakiyemeza gukomeza kuba umusemburo w’ineza.
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnoldo Sanchez Catalan, yavuze ko Papa Leo XIV yifatanyije na Kiliziya yo mu Rwanda mu gushimira Imana ku isabukuru y’imyaka 125 Ijanvili igeze mu Rwanda, anashimira abamisiyoneri ba mbere bamamaje inkuru nziza biyifasha gushinga imizi mu gihugu.
