
Jehovahnissi Choir yagarukanye “Ubuhungiro” indirimbo ikomanga ku mitima y’abashaka Imana nk’igihome

Jehovahnissi Choir ADEPR Kicukiro Shell Yashyize Hanze Indirimbo Nshya y’Ubutumwa Bw’Ihumure yitwa “Ubuhungiro”Korali Jehovahnissi Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kicukiro Shell ni imwe mu makorali akomeje kugira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ribinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Iyi korali ikomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano bifite ubutumwa bwimbitse, buganisha ku gukomeza ukwizera no guhumuriza imitima y’abantu mu bihe bikomeye.Mu minsi yashize, iyi korali yashyize hanze indirimbo nshya yise warakoze iboneka kuri YouTube [hano](https://youtu.be/PDJ0XZVB4fg).
Iyi ndirimbo irimo amagambo arimo ukwizera gukomeye, igaruka ku Mana nk’ubuhungiro bukomeye ku bantu bose bacumbikiwe n’umubabaro, amagorwa, n’ibigeragezo. Amajwi y’abaririmbyi bayo arangwa n’ubutumwa butuje, bukora ku mitima, buririmbwa mu buryo bw’umwimerere kandi buciye bugufi, binyuze mu njyana yoroheje ariko ifite imbaraga z’ijambo ry’Imana.
Jehovahnissi Choir ADEPR Kicukiro Shell yatangiye nk’itsinda rito ry’abantu bari bafite inyota yo kuramya Imana, ariko uko imyaka yagiye ihita, yagutse ikaba igizwe n’abaririmbyi b’ingeri zose. Korali igaragaramo ubuyobozi bufite icyerekezo burimo komite itegura ibikorwa by’imiririmbire, imyitozo n’iterambere ry’umurimo.
Iyi korali yamenyekanye cyane ku rwego rw’igihugu kubera imiririmbire ituje ariko itanga ubutumwa bukomeye, ndetse n’ubuhanga bugaragara mu myandikire y’indirimbo zabo.Umwihariko wa Jehovahnissi Choir ugaragarira mu miririmbire yabo ifite umucyo n’ubutumwa butandukanye n’ubusanzwe. Indirimbo zabo ziba zinoze mu buryo bw’amajwi, imirongo y’ubutumwa, n’amashusho asobanutse, bigatuma ubutumwa bugera neza ku bantu. Indirimbo “Ubuhungiro” irabyerekana neza, aho ubutumwa buyirimo bukangurira abantu kugana Imana nk’isoko y’umutekano n’amahoro y’ukuri.Uretse gukora indirimbo,
iyi korali inagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo gufasha no kwigisha abaturage binyuze mu bitaramo by’ivugabutumwa, ubufatanye n’andi makorali, hamwe n’uruhare mu guteza imbere imibereho myiza n’indangagaciro z’umuco nyarwanda ushingiye ku Ijambo ry’Imana. Binyuze mu ndirimbo zabo, bubaka ubuzima bw’umwuka bw’abakristo benshi ndetse banafasha abantu benshi kongera kwizera no gutuza mu mitima.
Jehovahnissi Choir ADEPR Kicukiro Shell ikomeje gufata umwanya wihariye mu rugendo rwa Gospel nyarwanda, kandi indirimbo yabo nshya “Ubuhungiro” ni ikimenyetso cy’uko barimo gukora umurimo w’Imana mu buryo bwagutse, bushyira imbere Ijambo ry’Imana n’ihumure mu mitima y’abantu bose. Korali irahamagarira buri wese gukomeza kumva no gusangiza iyo ndirimbo y’ihumure, binyuze kuri channel yabo ya YouTube, no gutega amatwi ibindi bihangano byinshi bafite biteguye gutambutsa mu gihe kiri imbere.
Nuko mugende mwisi yose mubwira abantu bose ko Kristo ari umwami