Ubuhanuzi bwa Alicia ku sabukuru ya Germaine bukomeje gushimangira urukundo ruhuza aba bavandimwe kurusha umuziki bakorana
Umuramyi Alicia yifurije murumuna we Germaine isabukuru nziza mu magambo yuzuye urukundo, ishimwe n’ubuhanuzi, agaragaza isano ikomeye ibahuza nk’abavandimwe kandi nk’itsinda riririmbana ryitwa Alicia and Germaine Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n’abakunzi babo, bwongera kugaragaza ko urukundo rwabo rurenze umuziki, rukaba n’umusingi w’ubumwe n’iyerekwa basangiye.
Mu magambo yashyize hanze, Alicia yashimangiye ko nubwo ashobora guseka Germaine umunsi wose, atazigera amutererana, akamurwanirira mu bihe byose by’ubuzima.

Alicia yifurije murumuna we Germaine isabukuru mu buryo budasanzwe bwo kumuhanurira
Aya magambo yagaragaje urukundo rwimbitse rw’abavandimwe, rufite imizi mu kwizera no mu ndangagaciro zubaka umuryango.Alicia yakomeje ashimira Imana ku buzima bwa murumuna we, ayisaba kumurinda, kumuyobora no kumuhundagazaho imigisha aho azajya hose. Ubu butumwa bwari isengesho rifite imbaraga, rigaragaza ukwizera gukomeye n’icyizere ko ejo hazaza ha Germaine hari mu biganza by’Imana.
Abakurikiranira hafi itsinda Alicia and Germaine bemeza ko ubu butumwa bw’isabukuru butandukanye n’ubusanzwe, kuko bwuzuyemo amagambo ahumuriza kandi atanga icyerekezo, bamwe bakabufata nk’ubuhanuzi ku rugendo rwa Germaine mu buzima no mu murimo wo kuramya Imana.Iki gikorwa kandi cyongeye kugaragaza umwihariko w’iri tsinda mu gukoresha amagambo yubaka no mu gutanga ubutumwa bufite ireme, haba mu ndirimbo zabo cyangwa mu buzima busanzwe. Urukundo n’ubwuzu bagaragaza bikomeje kuba isomo ku rubyiruko n’abakunzi babo.
Mu gihe Alicia and Germaine bakomeje urugendo rwabo mu muziki wo guhimbaza Imana, ubu butumwa bw’isabukuru bwasize benshi bibuka ko inyuma y’impano n’ibihangano byabo, hari umuryango wubakiye ku rukundo, ku isengesho no ku kwizera ko Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwabo.
Ni mugihe Alicia and Germaine bageze kure imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Ibendera yamaze kugera hanze mu buryo bwa majwi


Germaine umuramyi wuzuye Ubuntu bw’Imana
ubutumwa bwa Alicia kuri Germaine

