Abahanga mu buvuzi muri Afrika mu ngamba zo kunoza no koroshya ubushakashatsi
1 min read

Abahanga mu buvuzi muri Afrika mu ngamba zo kunoza no koroshya ubushakashatsi

Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko muri Afurika kwemerera abantu gutangira ubushakashatsi ku miti n’inkingo bitinda cyane, bigatuma iterambere ry’ubuvuzi ridindira. Mu gihe byari bikwiye ko uruhushya ruboneka mu mezi abiri, muri Afurika usanga bitwara amezi icyenda cyangwa se imyaka ibiri, uretse mu bihugu bike, aho nko mu Rwanda ubu bitwara iminsi 67 gusa.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, hatangijwe umushinga TRACE (Trial Regulation and Clinical Ethics) ugamije guhuza no kunoza amabwiriza agenga ubushakashatsi mu by’ubuvuzi. Uyu mushinga uzakorerwa mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Zimbabwe mu gihe cy’imyaka ibiri, ugamije kongerera ubushobozi ibigo by’ubushakashatsi, kugabanya inzitizi z’imikorere, gutanga ibisubizo byizewe no korohereza abashoramari.

Dr. Kwasi Nyarko, uhagarariye ubushakashatsi ku nkingo muri WHO ku mugabane wa Afurika, yavuze ko TRACE ari ingenzi kuko Afurika ihura n’indwara nyinshi. Yasobanuye ko imiti igomba kubanza kugenzurwa no kugeragerezwa mbere y’uko ikoreshwa n’abaturage, ibi bikaba ari inshingano z’ibigo bishinzwe ubugenzuzi.

Dr. Eric Remera wo muri RBC yemeza ko ubwo bushakashatsi bukorerwa ku bantu bugomba gukorwa hubahirizwa uburenganzira bwabo, kandi TRACE izafasha mu kwihutisha iryo suzuma, gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubumenyi bw’ababikora.

Nubwo ubushakashatsi mu Rwanda butaraba bwinshi, imikorere yihuse ituma benshi babyifuza. Uyu mushinga uzabifashamo kurushaho, nk’uko Prof. T. Kureya wo muri Zimbabwe yemeza ko TRACE ije mu gihe gikwiye kugira ngo bongere ubushobozi bw’abashakashatsi muri kaminuza n’ibitaro byabo.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga tuzashobora kubaka no kongera ubushobozi bw’abashakashatsi, kugira ngo bongere ubushakashatsi bakora muri za kaminuza n’ibitaro.”

Baraganira ku korohereza abashakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *