Korali Bethania iherutse gutaramira i Rusizi ihagirira ibihe byiza ndetse ihakura n’umukoro wo kuvugurura ingoro y’Imana isengeramo
3 mins read

Korali Bethania iherutse gutaramira i Rusizi ihagirira ibihe byiza ndetse ihakura n’umukoro wo kuvugurura ingoro y’Imana isengeramo

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Bethania choir yakoreye ivugabutumwa mu Karere ka Rusizi. Ni urugendo rwamaze iminsi ibiri, rusiga amateka n’inyigisho zikomeye. Bageze i Gashonga ku wa 26 Nyakanga 2025 saa 07:00, bahava ku wa 27 Nyakanga saa 17:00.

Korali Bethania ya ADEPR Ruhangiro mu Karere ka Rubavu ikaba inabarizwamo umuhanzikazi Alicia Ufitimana wo mu itsinda Alicia & Germaine, yagiriye ibihe byiza byuzuyemo umwuka w’Imana n’ubusabane i Rusizi, aho yakiranywe urugwiro n’Itorero rya ADEPR Bethel mu murava n’urukundo.

Uru rugendo barukoreye ku Itorero rya Bethel, Paroisse ya Gashonga mu Rurembo rwa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi. Bethania choir bavuga ko uru rugendo rwabaye ingenzi mu ivugabutumwa n’imikoranire n’abakunzi b’ijambo ry’Imana.

Muri urwo rugendo rw’ivugabutumwa, bahumurije imitima ya benshi banageza Ijambo ry’Imana ku mbaga, bituma benshi bongera kwizera no gukomeza mu rugendo rwabo rw’agakiza. Bahakuye isomo rikomeye n’umukoro wo gufatanya nk’abaririmbyi mu kuvugurura urusengero ibarizwamo kugira ngo n’ahabo habe hajyanye n’igihe.

Ni ibihe byaranzwe n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ndetse n’ijambo ry’Imana ryagaburiwe abitabiriye. Bethania baririmbye indirimbo 25 zirimo: Ntabaza ndagutabara (izwi cyane nka Dore Ibirenge), Intambara zirwanwa bucece, Mwana wanjye, Umwungeri, Isaha y’Imana, Iratuzi, Imigambi, Shima Imana, n’izindi.

Iyi ni inshuro ya mbere Bethania choir yari itaramiye mu Karere ka Rusizi, nyuma y’urugendo rw’i Kiyumba mu Karere ka Gicumbi na Nyamirama mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Uru rugendo rw’i Rusizi rwari rufite intego y’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana, hamwe no gushyigikira umurimo w’Imana dore ko Korali Bethania yitanze 1,500,000Rwf yo gufasha mu mirimo yo kuvugurura urusengero rwa ADEPR Bethel.

Visi Perezida wa Korali Bethania, Ufitingabire Vainqueur Maurice, yavuze ko bahakuye umukoro ukomeye cyane cyane byatumye nabo batekereza ku mishinga yo kuvugurura urusengero rwabo rwa ADEPR Ruhangiro kugira ngo rujyane n’igihe.

Bethania choir yavuze ko intego yayo muri Rusizi yari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gutanga umusanzu mu bikorwa remezo by’Itorero, no kuganira no gusabana n’abaririmbyi ba Bethania batakigaragara kenshi muri korali kubera imirimo bamwe bafite muri Kigali, ndetse no gufasha abakiri bato gukura mu miririmbire bifashishije ubunararibonye bwa bakuru babo.

Korali Bethania yihaye intego zo: Gufasha urubyiruko n’abagore kwiga imyuga, Gukomeza kwigisha gucuranga, Gutegura live recording y’indirimbo, Gushinga urubuga rwa internet no Kugura ibikoresho bya muzika bigezweho. Hamaze gukusanywa miliyoni 3.5 Frw, hakenewe andi arenga miliyoni 15 Frw kugira ngo intego zigerweho.

Indirimbo zabo zamenyekanye harimo: Mwana Wanjye, Komeza Urugendo, Imigambi, Imana ni Umubyeyi Mwiza, Dufite Umwungeri Mwiza, n’izindi. Barashimira Imana ku byo yabashoboje, inshuti zababaye hafi ndetse barasaba inkunga y’amasengesho, ibitekerezo n’ubufasha bwose bushoboka kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze gutera imbere.

Twakwibutsa ko Bethania Choir ibarizwamo umuririmbyi Alicia Ufitimana uzwi mu itsinda Alicia and Germaine rimamaze kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Alicia and Germaine bakunzwe mu ndirimbo zirimo “Uri yo” imaze kurebwa n’ibihumbi 300 mu kwezi kumwe gusa, “Rugaba” yarebwe n’ibihumbi 653 mu mezi 11 n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *