Lucas Paqueta yagizwe umwere
1 min read

Lucas Paqueta yagizwe umwere

Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza(FA) yagize umwere Umunya-Brazil Lucas Paqueta wakekwagaho gutega.

FA ihana yihanukiriye ibikorwa by’abafite aho bahuriye na ruhago bivanga mu bikorwa bifitanye isano n’imikino y’amahirwe no gutega ari nabyo Paqueta yashinjwaga.

Paqueta yashinjwaga kugerageza kugena uko umukino ugenda kubera yabaga yateze cyangwa akabwira inshutize kubikora ibihanwa byihanukiriwe.

Ariko kandi, komisiyo yahamije uyu Munya-Brazil ikosa ryo kutorohereza ababishinzwe mu iperereza ndetse byemejwe ko agiye gufatirwa ibihano bijyanye na yo makosa.

Lucas Paqueta yakabaye yaragiye mu ikipe ya Manchester City ariko kubera ibi birego byatumye iyi kipe iva muri uyu mushinga.

Usibye West Ham United akinira, yakiniye kandi CR Flamengo y’iwabo , AC Milan, Olympique Lyonnais, ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil aho amaze kuyikinira imikino irenga 55 ayitsindira ibitego 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *