Mugisha Bonheur yabonye ikipe nshya
1 min read

Mugisha Bonheur yabonye ikipe nshya

Mugisha Bonheur uzwi nka “Casemiro” yamaze gusinyira ikipe ya Al Masry ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri (Egyptian Premier League).

Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Amavubi” yari asanzwe akinira ikipe ya Stade Tunisien ikina icyiciro cya mbere muri Tuniziya.

Ni ikipe yasinyiye mu mwaka 2024 ariko kuva yayigeramo yitwaye neza cyane agira uruhare rukomeye mu byo iyo kipe yagezeho kuva muri uwo mwaka yayinjiyemo.

Stade Tunisien yamugurishije ibihumbi 450 by’amadorali bivuze ko yamwungutseho ibihumbi 350 by’amadorali kubera ko uyu musore yari yaguzwe ibihumbi 100 by’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Al Masry SC, Casemiro yerekejemo yabaye iya Kane mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona inyuma ya Al Ahly FC yegukanye shampiyona, Pyramids FC ndetse na Zamalek SC yaje ku mwanya wa Gatatu.

Mugisha Bonheur w’imyaka 25 yakiniye amakipe arimo Heroes FC(2017–2019), Mukura Victory Sports F.C(2020–2021), APR F.C(2021–2023), Al Ahli SC (Tripoli)-2023, AS Marsa(2023–2024), ndetse na Stade Tunisien(2024-2025).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *