
Iyo Twebwe Tubona Urupfu, Imana Yo Iba Ibona Ubuzima! Euphta N. Atanze Ubutumwa Bukomeye mu Ndirimbo ye Nshya “Hari Uko Ubigenza”
Mu gihe benshi bacika intege bitewe n’ubuzima burimo ibigeragezo, uburwayi, kubura igisubizo cy’ibibazo byabo no kumva ko baretswe, umuririmbyi Euphta N. yazanye indirimbo nshya “Hari Uko Ubigenza” igamije kuzamura imitima y’abantu bari mu bihe bigoye. Iyi ndirimbo ifite amagambo arimo ukwizera gukomeye, yibutsa ko Imana idakora nk’abantu, ko ibonera kure ibyacu kandi ikagira uburyo bwayo budasanzwe bwo gukiza, gukomeza no kurengera abayo. Ni indirimbo itanga icyizere gishingiye ku kuba Imana itajya itererana abayiringira.
Euphta abicishije mu magambo arimo ubutumwa bukomeye, avuga uko Imana irinda umuntu mu gihe tuba tutabasha kwirwanaho cyangwa kumenya ibyo turimo. Yagize ati: Mubicuku by’ijoro turyamye dusinziriye, aho tutabasha kwigenzura Mwami uraturinda. Aya magambo yerekana ubyo Imana idukorera n’iyo tutabizi cyangwa tutabasha kwigenzura. Ubutumwa burangwa n’ukwemera gukomeye, aho umuntu abona ibibazo, ariko Imana yo ikaba ibona ibisubizo.
Euphta N. ni umwe mu baririmbyi b’abahanga bakomeye bakorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo. Aririmba mu makorali abiri: New Melody na Nyota ya Alfajili Choir ya ADEPR Gatenga. Azwiho kuririmba indirimbo zifite amagambo atekerejweho kandi afite ubusobanuro buhanitse. Uretse ijwi ryiza afite ryihariye azwiho ubuhanga mu buryo bwo gutanga ubutumwa buturuka ku mwuka w’Imana, bugamije kubaka no gukomeza imitima.
Nk’uko abitangaza, Euphta avuga ko iyi ndirimbo yaturutse ku rugendo rwe bwite rw’ubuzima. Hari ibyiciro yaciyemo atumva impamvu biri kumubaho, ariko nyuma agasanga Imana yariri kumurinda. Iyi ndirimbo rero ni igisubizo cy’amasengesho atavuzwe, igitekerezo cyavukiye mu gihe cy’ukwibaza byinshi. Ni indirimbo y’amateka, ishingiye ku buhamya bwabenshi bazayisangamo kuko irareba ubuzima bwa buri wese.
Mu gice cy’iyi ndirimbo, Euphta agira ati: “Twebwe tubona urupfu, wowe ubona ubuzima Yesu we, uradutangaza cyane.” Aha yerekana uburyo umuntu ashobora kubona igihombo, iherezo cyangwa agahinda, ariko Imana yo ikaba ibona amahirwe mashya n’inzira yo gusohoka. Ubu ni ubutumwa bukomeye bugamije gutinyura abari mu bwigunge no kubibutsa ko hari uburyo Imana ikiza, nubwo bwaba bunyuranye n’aho bo bategereje.
“Hari Uko Ubigenza” si indirimbo isanzwe yo kuramya gusa, ahubwo ni isengesho ryimbitse. Ni isengesho ry’uwakomeje kwizera nubwo atabonaga igisubizo ako kanya. Abumva iyi ndirimbo benshi bayifata nk’igikoresho cyo kongera imbaraga mu gihe bari mu bihe bikomeye. Mu bihe nk’ibi aho abantu benshi bashaka indirimbo ziruhura umutima kandi zikubaka, Euphta N. yihariye mu muziki urimo inyigisho zifite uburemere. Ubutumwa bwe bujyanye n’igihe, kandi bwubakira ku ijambo ry’Imana. Indirimbo ze zigamije gutoza, gukomeza no guhumuriza abakristo mu rugendo rwabo rwo kwizera. “Hari Uko Ubigenza” iriyongera ku rugendo rw’indirimbo ze zubaka, zishingiye ku kuri kw’ijambo ry’Imana.