
Raúl Asencio ari mu mazi abira
Myugariro w’ikipe ya Real Madrid, Raúl Asencio yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera ibyaha byo gukwirakwiza amashusho y’imibonano mpuzabitsina arimo n’umwana utujuje imyaka y’ubukure.
Aya mashusho yarimo abakinnyi bahoze bakinira Real Madrid aho baryamanaga n’abakobwa babiri babafata amashusho nta bwumvikane bubayeho.
Raul Asencio yaje gusaba aba bakobwa aya mashusho ndetse arayakwirakwiza ari nabyo ari kuburanishwaho.
Biteganyijwe ko azaburanira mu Birwa bya Canary muri Esipanye. Naramuka abihamijwe n’urukiko, azahanwa hashingiwe ku ngingo ya 77 y’igitabo cy’amategeko ahana cya Esipanye, yerekeye kubangamira ubuzima bwite bw’umuntu.
Asencio we yahakanye ibyo ashinjwa byose mu itangazamakuru agira Ati “Nta kintu na kimwe nakoze kinyuranyije n’ubwisanzure bw’abagore, cyane cyane abana. Gukekwa ntabwo bivuze guhamwa n’icyaha, kandi nemera ko ubutabera buzagaragaza ukuri.”
Yakomeje avuga ko azakomeza kwiregura imbere y’ubutabera, gusa yirinda kugira icyo avuga ku bandi bareganwa hamwe.
Raúl Asencio del Rosario w’imyaka 22 yazamukiye mu bato ba Real Madrid(La Fabrica) nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru, ubu ni umwe mu bakinnyi babanza mu ikibuga.