
Umusanzu wa TNT BAND itsinda ry’abanyamuziki b’inararibonye rihindura umuziki wa gikristo mu Rwanda
TNT BAND: Itsinda ry’Abanyamuziki B’inararibonye Rihindura Isura y’Umuziki wa Gikristo mu RwandaTNT BAND ni itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi babigize umwuga rimaze kwandika izina rikomeye mu mitunganyirize y’indirimbo z’abahanzi n’amakorali mu Rwanda.
Rishimirwa cyane uruhare rikomeye rifite mu guteza imbere umuziki wa Gikristo, aho rifasha abahanzi gutunganya neza ibihangano byabo, rikabifasha kandi mu buryo bw’amajwi, gucuranga no kuririmba mu buryo bugezweho kandi buhuje n’igihe.Iri tsinda rigizwe n’abacuranzi b’inzobere barimo Nehemiah, Ishimwe n’abandi bakorana bya hafi n’abaririmbyi bakomeye mu Rwanda barimo Richard Keen,Yves,Aline na Peace Hozy Abo bose ni abahanzi bamaze igihe bafite amazina akomeye ku giti cyabo, kandi bafite uruhare rukomeye mu guhugura abandi bahanzi n’amakorali.Muri iyi minsi, TNT BAND iri gutangaza benshi kubera indirimbo nshya z’abarigize zirimo “Ishimwe” ya Richard Keen “Thank You” ya Peace Hozy.
Ubwo bari bari kuganirira hamwe kurubuga rwumwe muri bo witwa aline ahuriyeho numugabo we bashimiye cyane Israel mbonyi banavuga kuri byinshi bibaranga ,uretse guhuzwa nuyu muhamagaro wabo barangwa n’urukundo ahantu hose , ibyishimo no gukunda ibyo bakora
n’izindi zigaragaza ubuhanga n’umurava bafite mu muziki. Aline, umwe mu bagize TNT BAND, azwi cyane nk’umuyobozi w’indirimbo muri Gisubizo Ministry, aho amaze igihe afasha abantu benshi mu rwego rw’imiziki no kuyobora ibitaramo bikomeye.TNT BAND imaze kumenyekana cyane kubera ubufatanye ifitanye n’umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, uherutse no guhabwa igihembo nk’umuhanzi mwiza w’umwaka mu karere. Ibi byongera agaciro n’ikizere abantu bagirira TNT BAND mu mitunganyirize y’indirimbo.
Ikindi kigaragaza ubudasa bwa TNT BAND ni uburyo bwabo bwo gutanga serivisi zitandukanye mu buryo bunoze kandi bufatika. Mu minsi ishize bashyize hanze urugero rw’ibiciro byabo, aho abantu cyangwa amakorali bashaka gukorana nabo bashobora guhitamo serivisi zibatunganirije mu buryo bworoshye. TNT BAND kandi ifite ubunararibonye mu kuririmba mu birori bitandukanye nk’ubukwe, ibiterane n’ibindi.
TNT BAND ntabwo ari itsinda risanzwe ni urufunguzo ku bahanzi n’amakorali bashaka kwinjira mu rwego rwisumbuye mu muziki wa Gikristo mu Rwanda. Ubuhanga, ubunyamwuga n’umurava by’iri tsinda biri kugenda bihindura umuziki nyarwanda, cyane cyane mu ruhando rw’indirimbo z’Imana.