4 mins read

Inama ya SECAM yasorejwe ku butaka butagatifu kwa Nyina wa Jambo i Kibeho

Kuri icyi cyumweru ni bwo hasojwe inama ya SECAM, Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar yitabiriwe na ba Cardinal 13, ba Musenyeri 100 n’abapadiri barenga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Iyi nama yasojwe n’igitambo cya Misa cyabere i Kibeho ku butaka butagatifu, giturwa na Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa.

Bamwe mu bari mu bitabiriye Misa yo gusoza Inteko y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar barimo: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka n’abandi bayobozi banyuranye.

Mu nyigisho yatangiye i Kibeho, Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, yashimiye ubuyobozi, uburyo bakiriwe mu Rwanda, uburyo mu Nama yabo hari ubufatanye anashima Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame babakiriye neza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dominique Habimana mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Uhagarariye inzego bwite za Leta mu Misa isoza inama y’Inteko ya SCEAM, Yashimiye Abepiskopi bahisemo ko inama yabo ibera mu Rwanda anabashimira kubw’insanganyamatsiko bahisemo kuko ihura n’urugendo rwo kwiyubaka.

Ati “Insanganyamatsiko mwahisemo ihura neza n’urugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda mu myaka 31 ishize, u Rwanda rwongeye kugarura amizero no kugarura amahoro arambye mu banyarwanda.”

Guhimbaza Yubile y’impurirane ku rwego rw’urubyiruko mu Rwanda byahuriranye no guhimbaza Yubile y’urubyiruko ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose aho urubyiruko rurenga Miliyoni rwari rwakoraniye mu Mujyi wa Roma, mu Butaliyani.

Ni muri urwo rwego no mu Rwanda bizihije iyi yubile y’urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’urwavuye mu bice bitandukanye bya Afurika, abenshi bakaba baturutse muri DRC.

Padiri Alexis Ndagijimana ushinzwe urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Akaba yatangije iki gikorwa abagezeho ubutumwa bw’ibanze ku tsanganyamatsiko igira iti “Murakunzwe ntimukangarane.”

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali yibukije urubyiruko rwaje mu Misa yo gusoza inama y’Ihuriro ry’Inama y’Abepidkopi na Madagascar yahuriranye no gusoza yubile y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ko ivanjiri yatangiriye mu Rubyiruko.

Ati ‘’Ni iby’agaciro gakomeye kuko ivanjili abantu ba mbere bayakiriye mu gihugu cyacu ni urubyiruko, no muri Afurika ni urubyiruko guhera ku bagande bemeye no kumena amaraso yabo ngo bahamye Kristu, bari urubyiruko. Abatagatifu ba mbere, abavugizi dufite ni urubyiruko.”

Ibyo bibanzeho muri iyo nama harimo: gusuzuma aho ibikorwa byo kwimakaza gukorera hamwe bigeze, guteza imbere ubwigegenge munzego za kiriziya n’ubushobozi mu by’umutungo, harimo gukomeza ubushakashatsi mu by’iyobokamana, kwita ku mibereho myiza y’abemera n’ibindi.

Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar yemeje kandi icyerekezo cya kiliziya umuryango w’Imana muri Afurika kizayiyobora kugeza mu 2050, harimo ingingo 12 z’icyo kerekezo zirimo: Iyogeza butumwa, Kiliziya y’igenga mu bushobozi, Ubuyobozi bushingiye ku miryango, ubutumwa n’imiyoborere ishingiye ku kugendera hamwe, Kurengera ibiremwa, Gukorana n’urubyiruko no kuvugurura kiliziya n’ibindi.

Imwe mu mpamvu yatumye iyi nama yasorejwe ikibeho ni uko 1981 habere igitangaza cy’amabonekerwa, Aho Bikiramariya yigaragarije abana ba bakobwa batatu bigaga mu ishuri ry’isumbuye, babiri ari bo Alphonsina Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka, bacyiriho, n’aho Mukangango Marie Claire yazize Jenoside akorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyi nama hakozwe amatora yabayigize, Karidinali Fridolin Ambongo Besungu yongera gutorerwa kuba Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi gatolika muri Afurika na Madagascar SECAM. Yungirijwe na Karidinali Stephen Dami MAMZA wo muri Nigeria, Visi Perezida wa II aba Arikiyepiskopi JOSÉ Manuel IMBAMBA wa Angola, Umunyamabanga mukuru wa SECAM yakomeje kuba Padiri SIMBINE Junior, Umunyamabanga mukuru wa mbere wungirije aba Padiri Zéphirin Moube, mu gihe Umunyamabanga mukuru wa II wungirije yagizwe Padiri Uchechukwu OBODOECHINA.

Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Inama SECAM, Yashyizweho mu mwaka 1969 yari igamije guteza imbere ubumwe, iyogeza butumwa no kuba ijwi ry’inyigisho n’umuco wa Afurika. I kaba ifite ibiro mu bihugu bitandukanye ndetse n’ibiro bikorana n’umuryango wa Afurika y’Unze Ubumwe muri Addis Ababa muri etiyopiya, ikicaro cyayo gikuru kiri muri akara muri Ghana.Inama ya SECAM ibaye ku nshuro ya 20.

Iyabereye i Kigali yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kristu Isoko y’Amizero, Ubumwe n’Ubwiyunge n’Amahoro: Icyerekezo cya Kiliziya-Umuryango w’Imana muri Afurika mu myaka 25 iri imbere.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *