Ubumwe n’ubwiyunge: Amwe mu mateka ya Padiri Ubald Rugirangoga wibutswe ku nshuro ya Gatanu
Mu muhango wabereye ku Ibanga ry’Amahoro i Rusizi, Abepiskopi, abapadiri, abihayimana n’abakristu baturutse hirya no hino bahuriye mu kuzirikana umurage wa Padiri Ubald mu isanamitima, gusengera abarwayi no guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge
Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yizihije isabukuru yo kwibuka ku nshuro ya gatanu Padiri Ubald Rugirangoga, umaze imyaka itanu yitabye Imana, uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera umurimo we wo gusengera abarwayi no gukangurira abantu isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu muhango wabereye ku gasozi k’Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, ahantu hihariye hashinzwe na Padiri Ubald kandi akaba ari na ho ashyinguye.
Iki gikorwa cyo kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga cyabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Yari afatanyije na Mgr Tadeyo Ntihinyurwa wabaye Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu, Mgr Célestin Hakizimana wabaye Administrateur Apostolique wa Diyosezi ya Cyangugu, ndetse na Mgr Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’umuryango wa Padiri Ubald Rugirangoga, abapadiri bo mu Rwanda no mu mahanga, abihayimana, n’abakristu benshi baturutse mu madiyosezi atandukanye y’u Rwanda no hanze yarwo, bose bahurijwe no guha agaciro umurage wihariye yasigiye Kiliziya n’igihugu.
Ku Ibanga ry’Amahoro, ahashyinguye Padiri Ubald, mu mwaka wa 2024 hatashywe ku mugaragaro ikibumbano kiri mu ishusho ye, kigamije guhora cyibutsa abahagana ibigwi bye n’umusanzu we mu kubaka amahoro arambye n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Padiri Ubald Rugirangoga, umaze imyaka itanu yitabye Imana, yari azwi cyane kubera amasengesho ye ku barwayi, ariko by’umwihariko akamenyekana nk’intumwa y’Ubumwe n’Ubwiyunge guhera mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize uruhare rukomeye mu gufasha Abanyarwanda kongera kwiyunga, binyuze mu nyigisho zishingiye ku kwemera, imbabazi n’ukwiyubaka.

Ikibumbano kitiriwe Padiri Ubald Rugirangoga
Yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu mu gihe kirenga imyaka 32, ariko ntiyagarukiye aho gusa, kuko yanazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu ajya gusengera abarwayi no kwigisha ku bumwe n’ubwiyunge, bikagira ingaruka nziza mu mibanire y’abantu no mu mibereho y’imiryango myinshi.
Padiri Ubald Rugirangoga yavutse muri Gashyantare 1955 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, muri Paruwasi ya Mwezi. Yize amashuri abanza i Rwabidege kuva mu 1962 kugeza mu 1968, akomereza ayisumbuye muri Seminari nto Mutagatifu Pius i Nyundo kugeza mu 1973, mbere yo guhungira i Burundi. Yagarutse mu Rwanda mu 1978, akomereza amasomo muri Seminari nkuru ya Nyakibanda.
Yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti ku itariki 22 Nyakanga 1984 muri Kiliziya ya Mwezi. Nyuma y’imyaka myinshi y’umurimo w’ubusaseridoti, mu 2015 yagizwe Umuyobozi wa gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, atangira kuzigisha by’umwihariko muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu.
Iyi gahunda yayaguriye mu bice bitandukanye by’igihugu, ayigisha muri za kiliziya zitandukanye, inyigisho ze zikagaragaza impinduka zifatika mu mibanire y’abantu.
Kubera uruhare rudasanzwe yagize mu gutangiza no guteza imbere gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango, igikorwa cyashimwe cyane n’abaturage kuko cyatanze imbuto nyinshi z’amahoro n’ubwumvikane.
Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga yamenyekanye ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021, apfira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu mujyi wa Salt Lake City, inkuru yashenguye benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Nyuma y’imyaka itanu yitabye Imana, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka Ingoro y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi. Ni muri urwo rwego, ku wa 7 Mutarama 2026, mu gikorwa cyo kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi ngoro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, izaba urwibutso n’ishuri ry’amahoro ku bisekuru bizaza.
