
Chairman w’ikipe ya APR FC yemeje imikino iyi kipe igiye gukina
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) yatangaje gahunda yiswe inkera y’abahizi icyumweru kizaba kirimo gahunda zinyuranye zigamije kwitegura umwaka mushya w’imikino ndetse no kwegera abafana ba ekipe.
Ni igikorwa nyirizina kizatangira tariki 17 Kanama 2025, kikazabimburirwa n’umukino uzahuza APR FC na Power Dynamos F.C yo muri Zambiya kuri sitade Amahoro.
Mu Kiganiro Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yagiranye n’umuyoboro wa YouTube w’ikipe yagaragaje ko bagerageje no gutumira Rayon Sports gusa kugeza ubu bakaba bataramenya igisubizo cya nyuma cy’iyi kipe.
Deo Rusanganwa yagize Ati: “Twari twatumiye na Rayon Sports ariko ku munota wa nyuma iza kuvuga ko bitagishobotse ariko baracyatubwira ko byashoboka gusa ntituzi niba ari ubwo!”
Amakipe yemejwe ko azitabira iyo gahunda ya APR FC y’inkera y’abahizi!
1.APR FC
2.AS Kigali
3.Police FC
4.Azam FC(Tanzaniya)
5.Power Dynamos F.C(Zambiya)
6.Rayon Sports itarabyemeza
Ikipe ya APR FC imaze gukina imikino ya gicuti itatu y’ingenzi irimo ibiri bakinnyemo na Gorilla FC n’uwo bahuyemo na Gasogi United bakayinyagira ibitego bine kuri kimwe(4-1).