Abatuye mujyi wa el-Fasher muri Sudan bugarijwe n’inzara ikabije
1 min read

Abatuye mujyi wa el-Fasher muri Sudan bugarijwe n’inzara ikabije

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) ryatanze umuburo ko abaturage batuye mu Mujyi wa el-Fasher muri Sudan uri mu maboko y’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) bugarijwe n’inzara ikabije.

‎PAM yasobanuye ko hashize umwaka urenga bitayikundira kohereza ibiribwa muri kari gace gaherereye mu Burengerazuba bwa Darfur ikoresheje inzira y’umuhanda, ariyo ntandaro y’inzara ikabije yugarije abahatuye.

‎Umukozi wa PAM mu Burasirazuba ndetse n’Amajyeofo ya Afrika, Eric Perdison, aganira na BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko abatuye Umujyi wa el-Fasher bari kugorwa no kubaho bya buri munsi kandi ko inzira zose zabafasha kubaho zarangiye.

‎Ati “Buri muntu utuye muri el-Fasher ari kugorwa no kubaho buri munsi. Uburyo bwose bwari kubafasha kubaho bwararangiye muri iyi myaka ibiri ishize. Mu gihe ntagikozwe vuba ngo ibiribwa bikomeze biboneke, ubuzima burakomeza kubacika”.

‎Uyu muburo eje mu gihe raporo z’imbere mu gihugu zerekana ko abaturage basaga ibihumbi 300 biciwe n’inzira mu rugo mu bice bitandukanye by’uyu mujyi.

‎Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Ku Bana naryo riherutse gushyira hanze raporo igaragaza ko hari ikibazo cy’imirire mibi mu bana mu gihugu cyose, byatumye abana benshi bibasirwa n’uburwayi bw’uruhu ndetse bakagira ibibazo by’amagufa.

‎Umutwe wa RSF ntacyo wigeze utangaza kuri ibi birego ushinjwa byo gufunga imihanda yakoreshwaga mu kohereze ibiribwa n’ubundi bufasha bugenerwa abatuye mu Mujyi wa el-Fasher, aribyo byabaye intandaro y’izamuka ry’ibiciro ndetse n’ingano y’ibiribwa yoherezwaga muri aka gace ikagabanuka, byatumye abahatuye ubu bari kwifashisha ibiribwa by’amatungo ndetse n’ibiryo byasigaye kugira ngo babeho.

‎Umutwe wa RSF watangiye guhangana n’igisirikare cya Leta muri Gicurasi 2023 mu mugambi wo gufata ubutegetsi byatumye abaturage benshi bava mu byabo bikabaviramo ibibazo by’ubuzima bitandukanye.

Umujyi wa el-Fasher uherereye mu Ntara ya Darfur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *