
Miliyali 200 zigiye gushorwa mu mashuri y’imyuga
U Rwanda rugiye gushora miliyali 200 rwf mu kubaka amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro azaba afite ikoranabuhanga rihambaye, abarimu b’inzobere n’ibikoresho bigezweho.
Byagarutsweho ku wa Kabiri tatiki 05 Kanama 2025, muri gahunda y’ibikorwa yamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza Imbere Amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Tvet Board (RTB)
Umuyobozi Mukuru wa REB, Eng. Umukunzi Paul, iganira na Televiziyo y’Igihugu, yasobonuye ko kubaka aya mashuri bijyana no kureba aho iterambere ry’igihugu ryerekeza mu rwego rwo gukomeza guteza imbere inzego zose.
Ati “Icyambere ni ukureba ngo nk’igihugu turimo turagana he, dukeneye iki, kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere mu nkingi z’ubukungu zacyo zose”.
Yakomeje avuga ko mu bigenderwaho hubakwa aya mashuri bigendana n’ibikenewe mu karere, hashingiye mu bikorwa by’ubukungu bihakorerwa kugira ngo barusheho kuzamura ibyo bikorwa.
Ati “Turareba niba tugiye mu karere runaka, ubukungu bwako karere bushingiye kuki, kugira ngo abe aricyo duheraho tukizamura kurushaho”.
Kugeza ubu uturere 13 nitwo tumaze kubakwamo amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro y’ikitegererezo mu Rwanda, biteganijwe ko kandi amashuri mashya afite ibikoresho bigezweho azatangira gukora mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Eng. Umukunzi Paul Umuyobizi Mukuru wa RTB

Mu mashuri mashya azubakwa azashyirwamo ibikoresho bigezweho n’abarimu b’inzobere