Umutoza wa Rayon Sports wageze mu Rwanda yazanye umukinnyi mushya
1 min read

Umutoza wa Rayon Sports wageze mu Rwanda yazanye umukinnyi mushya

Kuri uyu wa Gatanu wa tariki 27 Kamena 2025, nibwo umutoza n’Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi yageze mu Rwanda ari kumwe n’umukinnyi biteganyijwe ko agomba gukinira Rayon Sports.

Umutoza Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino wa 2024-2025 , ahita yerekeza iwabo mu gihugu cya Tunisia.

Mu byo yagombaga gushaka harimo n’umutoza wungirije nk’uko yari yarabisabye ubuyobozi ko yakwishakira umutoza wungirije, Lotfi Azouz niwe yazanye nk’uzamwungiriza.

Usibye uyu mutoza uzungiriza, Afhamia Lotfi yazanye umukinnyi ukina mu kibuga hagati yataka witwa ‘Mohamed Chelly’ aho yemeza ko “ari umukinnyi azi neza” ku buryo yemeza ko “azagirira akamaro Rayon Sports.”

Rayon Sports iherutse kwakira Kandi Umunya-Algeria Rayane Hamouimeche w’imyaka 21 akaba akina hagati mu kibuga, amakuru yemeza ko agomba kubanza gukora igeragezwa yakwitwara neza akazasinya amasezerano ya burundu.

Kugeza ubu Rayon Sports imaze gutangaza umukinnyi umwe yasinyishije , Umurundi Prince Michael Musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira.

Rayon Sports Kandi yemeje ko izatangira imyitozo kuri uyu wa mbere wa tariki 30 Kamena 2025, nk’uko yabigaragaje inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *