Volleyball: Imwe mu mishinga yatanzwe mu nama y’Inteko rusange yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
2 mins read

Volleyball: Imwe mu mishinga yatanzwe mu nama y’Inteko rusange yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari kuri uyu wa Kane tariki 26Kamena 2015, ubwo ikipe ya Police Volleyball Club isanzwe ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yafunguraga ku mugaragaro irerero rizigisha abana bakiri bato gukina Volleyball.

Uyu mushinga wakomotse ku gitekerezo cy’inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball iheruka mu Rwanda, aho hifujwe ko nibura buri kipe ikina icyiciro cya mbere mu Rwanda yagira ikipe y’abato (Academy), Police Volleyball Club ikaba yabimburiye andi makipe. Iri rerero ryafunguwe ku bufatanye n’ishuri ry’isumbuye rya Lycée de Kigali, riherereye mu Mujyi wa kigali.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, abayobozi ba Police ndetse n’umuyobozi w’ishuri rya Lycée de Kigali, Imfurayase Jean (Frère).

Mu ijambo rye afungura ku mugaragaro iri rerero, umunyamabanga wa Police VC Ntakirutimana Diane, yavuze ko atari ugushyigikira iterambere rya volleyball mu bana b’Abanyarwanda gusa, ahubwo ko aba bakinnyi bagomba kuzavamo abakinnyi beza b’ejo hazaza barangwa n’ubupfura no kwitanga.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Raphael Ngarambe, na we yashimye Police VC ashimangira ko kugeza ubu iri ku isonga. Ati: “Turabashimira ko mu bigo bihari muri Kigali mwahisemo LDK (Lycée de Kigali), turahari kandi turi tayali gufatanya namwe. Turizera ko aba bakinnyi bato bazavamo abakinnyi beza b’ejo hazaza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”

Mu gufungura iri rerero, Police Volleyball yatangaje ko umutoza w’abakobwa ari Masumbuko Jean De Dieu, naho abahungu bazatozwa na Iradukunda Yves, aba bose bakaba basanzwe ari abatoza mu makipe makuru ndetse Police Volleyball ikaba yageneye izi kipe z’abato ibikoresho bya siporo bizabafasha mu kwitoza neza.

Uyu akaba ari umushinga witezweho guteza imbere no kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda, kimwe no guteza imbere guhangana ku makipe akina shampiyona. Ikindi kandi bizorohereza amakipe kubona abakinnyi ku buryo bworoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *