Alexander Isak yarakajwe bikomeye n’icyemezo cya Newcastle United
1 min read

Alexander Isak yarakajwe bikomeye n’icyemezo cya Newcastle United

Rutahizamu w’Umunya-Suwede, Alexander Isak, yanenze ikemezo cya Newcastle United cyo kumubuza kwerekeza mu ikipe ya Liverpool yari yiteguye kumusinyisha ndetse yatanze ubusabe bwayo kuri iyi kipe y’umutoza Eddie Howe.

Nk’uko “The Telegraph” ibitangaza, uyu mukinnyi w’umunyasuwede ntiyashimishijwe n’iyi nkuru, kandi biteganyijwe ko azakomeza imyitozo ye ku giti cye atari kumwe n’ikipe ya mbere.

Newcastle United yahisemo kumureka ngo akore imyitozo ku ruhande kugira ngo abanze yitekerezeho ndetse yiyakire ko azaguma i St James’ Park.

Eddie Howe yari yaciye amarenga ko Alexander Isak ashobora gusohoka muri Newcastle ariko banyiri kipe(Public Investment Fund) bahisemo kumugumana kubera ibyo bashaka kubaka.

Mu cyumweru gishize, Liverpool yatanze ubusabe bwo kugura Isak bufite agaciro ka miliyoni 110 z’amapawundi, gusa bisa nk’aho bigoye ko yatanga benshi arenze aya kubera ayo imaze gushora muri iri soko ry’igura n’igurisha.

Alexander Isak w’imyaka 25, yatsinze ibitego 23 atanga n’imipira itandatu yavuyemo ibitego muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza(Premier League) aho yaje inyuma ya Mohamed Salah watsinze 29.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *