Tonzi na Bosco Nshuti kuzahurira i Bruxelles mu giterane cya Family Healing cyo gukiza no kubaka imiryango
2 mins read

Tonzi na Bosco Nshuti kuzahurira i Bruxelles mu giterane cya Family Healing cyo gukiza no kubaka imiryango

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2025, umujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi uzakira igiterane gikomeye cyiswe Family Healing, cyateguwe na Family Corner mu rwego rwo gufasha imiryango kongera kubaka ubuzima bwayo mu buryo bw’umwuka no gukira ibikomere by’imbere. Iki giterane kizabera ku itariki ya 11 Ukwakira 2025, kikazitabirwa n’abaramyi b’abahanga kandi bakunzwe cyane mu Rwanda, Nshuti Bosco na Tonzi, izina rye nyaryo akaba ari Claudine Tonzi, ni umwe mu baramyi b’abanyarwanda bakomeye kandi bafite izina rikomeye muri Gospel nyarwanda.

Azwi cyane kubera ubutumwa bwimbitse butanga ihumure n’icyizere mu ndirimbo ze, nka Humura n’izindi zagiye zikora ku mitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Uburyo Tonzi ashyira umutima mu ndirimbo ze, agahuza amagambo y’ubutumwa n’umuziki utuje, byamugize umwihariko wihariye mu muziki w’Imana.

Ni umunyamuziki wubaha umurimo akora, kandi akawukorana n’urukundo rwinshi n’ubushishozi, bigatuma indirimbo ze ziba ibikoresho byo gukiza imitima.Ku rundi ruhande, Nshuti Bosco ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no mu karere.

Yamenyekanye mu bihangano birimo Ibyo ntunze ,ni Muri Yesu n’izindi nyinshi, zigaragaza umutima wo gushimira Imana n’ukwizera gukomeye. Umwihariko wa Bosco Nshuti ni uburyo ashobora guhuza amajwi y’umwimerere n’ubutumwa bwuzuye imbaraga z’umwuka, bigatuma abamwumva babasha kugera ku rugero rwo gusubiza amaso inyuma bakibuka neza ineza y’Imana.

Yagize uruhare runini mu guteza imbere Gospel nyarwanda binyuze mu bitaramo mpuzamahanga no gufasha abandi bahanzi bato gutangira urugendo rwabo rw’umuziki.

Iki giterane cya Family Healing kizaba ari umwanya wo gusabana, gusengera imiryango, no gufata umwanya wo kongera kwiyegurira Imana mu buzima bwa buri munsi. Abazacyitabira bazagira amahirwe yo gusabana n’abahanzi bafite izina rikomeye no kumva indirimbo zifite imbaraga z’ubutumwa bwo gukiza no guhumuriza.

Ubuyobozi bwa Family Corner burasaba buri wese kubika neza iyi tariki, kuko ari umwanya udasanzwe wo kuruhuka mu Mana, guhabwa inyigisho, no gufatanya mu kuririmbana na Tonzi na Bosco Nshuti mu mujyi wa Bruxelles. Kuri buri wese ushaka amakuru arambuye,

hashyizweho nimero ya telefoni yo kwifashisha mu kwiyandikisha: +32 492 473 166,Iki giterane giteganyijwe kuba kimwe mu by’ingenzi mu rwego rw’ivugabutumwa ry’abanyarwanda batuye mu mahanga muri uyu mwaka, kikazaba umwanya w’ingenzi wo kongera kubaka no gusana ubumwe bw’imiryango binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Nta gushidikanya, abitabiriye bazasubira iwabo buzuye imbaraga nshya n’icyizere gishya, kuko Tonzi na Bosco Nshuti bazazana umwuka w’umunezero n’ubusabane bwuzuye urukundo rw’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *