Kenya yongeye guhanwa na CAF
1 min read

Kenya yongeye guhanwa na CAF

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo kugabanura umubare w’abafana bari kwakirwa ku kibuga muri Kenya kubera akavuyo kamaze imitsi kagaragara.

Ni ibihano byafashwe biza bikurikira ibyo nanone Kenya yari yarahawe byo kwishyura miliyoni 2.5 z’amashilingi byatewe n’akavuyo mu mitegurire y’iki gihugu mu irushanwa yakiriye rya CHAN2024 gifatanyije na Uganda ndetse na Tanzania.

CAF yashyizeho umubare ntarengwa w’abafana ungana n’ibihumbi 27 muri Sitade ya Kasarani nk’ibihano mu gihe isanzwe yakira ibihumbi 55.

Komite itegura irushanwa (LOC) hamwe na leta bazatangiza ubukangurambaga mu itangazamakuru bugamije gushimangira amabwiriza y’umutekano n’ibisabwa ku kwinjira.

Kutubahiriza ibi bishobora gutuma hafatwa ibihano bikarishye birimo no kwimurira imikino y’ikipe ya Kenya ku yindi sitade mu gihe kizaza.

Ntabwo ari Kenya yonyine yahanwe kuko na Tanzania yarahanwe aho yishyuye ibihumbi 10 by’amadorali kubera akavuyo katejwe n’abafana kuri sitade yitiriwe Benjamin Mkapa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *