
“Muzirinde abatekamutwe b’abajura bibira kuri telefone bitwaje ubutumwa bwa Kibeho.”_Umuburo wa Kiliziya Gatolika mbere yuko hizihizwa Asomusiyo
Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, iherereye muri Diyosezi Gikongoro yaburiye abantu ibasaba kwirinda abatekamutwe bitwikira ko bavuye i Kibeho cyangwa bahakora bakabiba utwabo.
Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, ku wa 10 Kanama 2025, mu itangazo ryagenewe abakirisitu n’abandi bose bagera i Kibeho mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo, wizihizwa ku wa 15 Kanama buri mwaka.
Muri iryo tangazo ryibanze ku kunoza umutekano ku munsi w’Asomusiyo, ubuyobozi bw’Ingoro bwashimangiye ingingo esheshatu zo kwitwaririka ku bazitabira amasengesho y’Asomusiyo zirimo, kwitwaza mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bwo kwivuza ku bazahagana bose, kwitwaza indangamuntu, mu gihe abana bo batarengeje imyaka 15 basabwe kuba bari kumwe n’ababyeyi babo.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ababyeyi bahetse abana bazitabira aya masengesho bagirwa inama yo kutazaza mu mbaga y’abantu benshi, rikanihanangiriza abantu ko bitemewe na gato ku bazitabira amasengesho bose, guhirahira baryama mu kiliziya y’Ingoro, ahasanzwe hakoreshwa nk’alitari iturirwaho igitambo cya misa ndetse no muri Shapeli y’Amabonekerwa.
Abantu kandi basabwe kwirinda ababashuka bitwaje ubutumwa bwa Kibeho bakoresheje ikoranabuhanga.
Buragira bati “Abantu bazaza i Kibeho ku Munsi Mukuru w’Asomusiyo no mu gitaramo kiyibimburira, muzirinde abatekamutwe b’abajura bibira kuri telefone bitwaje ubutumwa bwa Kibeho.”
Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, ni bwo hazizihiwa Umunsi Mukuru wa Asomusiyo usobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.
Uzabanzirizwa n’Igitaramo kizaba ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama 2025, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’ingoro bushishikariza abantu twitwararika umutekano.
Asomusiyo iheruka mu 2024, hari hateraniye abasaga ibihumbi 85, ibyatangajwe ko ari wo mubare munini wari witabiriye mu mateka ya Kibeho, ibishimangira ubwitabire bwinshi nyuma y’uko hageze umuhanda wa kaburimbo.