Ese kuba umuntu uzwi muri gospel bisobanuye ko uri Malayika utakora icyaha?
1 min read

Ese kuba umuntu uzwi muri gospel bisobanuye ko uri Malayika utakora icyaha?

Mu gihe abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) baba bafite inshingano zo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, benshi bakunze gufatwa nk’abatagatifu/nk’abera/nk’intungane cyangwa nk’abantu badakora amakosa. Nyamara, kuba icyamamare muri gospel ntibisobanuye ko umuntu ari malayika cyangwa ko adakora ibyaha.

Nubwo abahanzi ba Gospel baririmba iby’Imana, bakomeza kuba abantu basanzwe bafite intege nke nk’abandi bose. Bibiliya ubwayo ivuga ko “Bose bakoze ibyaha, ku buro batagera ku butware bw’Imana” (Soma mu Baroma 3:23). Uku ni ukuri ku muntu wese, hatitawe ku mwuga we, ibyo akora cyangwa uko afatwa na rubanda.

Iyo umuntu azwi cyane, cyane cyane mu mwuga wa gospel, ahura n’igitutu gikomeye cyo kwitwararika, kuko abantu benshi bamufata nk’icyitegererezo. Ibi bituma habaho uburakari bwinshi igihe habonetse amakosa ye, nyamara abantu bakibagirwa ko na we ari umuntu ushobora kugwa, ariko akabyuka agasaba imbabazi agakomeza inzira nziza nk’uko Bibiliya ivuga iti: “Kuko intungane izagwa inshuro ndwi, igahaguruka; ariko abanyabyaha bo bazagwa mu byago.”( Imigani 24:16).

Inkuru nyinshi zagaragaye aho abahanzi ba gospel bagiye bagwa mu makosa, bigateza impaka mu bantu. Ariko ibi ntibikuraho ko ubutumwa bwabo bukomeza kugira agaciro. Umuririmbyi ashobora kugira intege nke, ariko ubutumwa bw’indirimbo ze bugakomeza kugira umumaro.

Kuba umuhanzi wa gospel bivuze ko aba agomba kwitwararika kurusha abandi, ariko ntibivuze ko adashobora gukora amakosa. Icy’ingenzi ni uko iyo bibaye, yicisha bugufi agasaba imbabazi, agafata ingamba zo kunoza ubuzima bwe mu by’umwuka.

Mu gusoza, kuba icyamamare muri gospel ntibisobanuye ko umuntu adakora ibyaha. Ahubwo bisaba kwitwararika no kumenya ko buri wese, yaba umuhanzi cyangwa undi wese, agomba guhora yihatira gukiranuka, kuko ibyaha bikorwa na buri muntu wese, n’iyo yaba umukozi w’Imana.

Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo ndetse na Bibiliya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *