Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 9 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 9 Mutarama

Turi ku wa 9 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1905: I Saint Petersburg mu Burusiya habaye icyiswe icyumweru cy’umutuku ubwo abigaragambyaga basaga ibihumbi 100 bamaganaga umwami bavuga ko we n’Imana batabaho. Icyo gihe ababarirwa hagati ya 200 na 1000 mu bigaragambyaga barishwe.
1960: Hatangijwe imirimo yo kubaka urugomero rwa Assouam kuri Nil rwatewe inkunga n’umuryango w’ibihugu by’Abasoviyete.
2007: Steve Jobs wa Apple yashyize ahagaragara iPhone ya (…)

Turi ku wa 9 Mutarama 2026.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Andrew Corsini.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1905: I Saint Petersburg mu Burusiya habaye icyiswe icyumweru cy’umutuku ubwo abigaragambyaga basaga ibihumbi 100 bamaganaga umwami bavuga ko we n’Imana batabaho. Icyo gihe ababarirwa hagati ya 200 na 1000 mu bigaragambyaga barishwe.

1960: Hatangijwe imirimo yo kubaka urugomero rwa Assouam kuri Nil rwatewe inkunga n’umuryango w’ibihugu by’Abasoviyete.

2007: Steve Jobs wa Apple yashyize ahagaragara iPhone ya mbere.

2015: Muri Mozambique abantu 75 bishwe n’inzoga yarimo uburozi abandi 230 bararwara ubwo bari ku kiriyo.

Mu muziki

1979: Itsinda rya The Bee Gees ryaririmbye indirimbo “Too Much Heaven,” yari ku mwanya wa mbere w’izikunzwe muri Amerika, ubwo bari batumiwe mu gitaramo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF.

Abavutse

1913: Richard Nixon, wayoboye Amerika.

1978: Gennaro Gattuso, Umutaliyani wakanyujijeho muri ruhago.

1988: Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina rya The Ben yavukiye i Kampala muri Uganda.

Abapfuye

2012: Malam Bacai Sanhá, wabaye Perezida wa Guinée-Bissau.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *