Ayabonga Lebitsa yatandukanye na Rayon Sports
1 min read

Ayabonga Lebitsa yatandukanye na Rayon Sports

Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera ibibazo bijyanye n’umuryango we.

Uyu mugabo yari amaze iminsi yarasubiye iwabo nyuma yo gukora akazi igihe gito muri Rayon Sports nubwo yari yaje mu kazi n’ubundi atinze kubera gupfusha umubyeyi.

Mu gusezera yavuze ko yishimiye uburyo yabanye na Rayon Sports ndetse ko n’ibishoboka bazongera bagahura mu gihe kizaza.

Yongeyeho Ati: “Ntabwo nashakaga gutandukana na Rayon Sports, ariko nasanze aricyo cyemezo gikwiriye mu nyungu z’umuryango. Ndababaye kuko hari byinshi nashakaga kugeraho mu ikipe. Rayon Sports yanyakiriye neza, kuva nagera mu Rwanda nungutse inshuti nyinshi zambereye nk’abavandimwe. Mfite icyizere ko mu myaka iri imbere nzagaruka muri Rayon Sports.”

Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa ’Smash’, yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 azanye n’abatoza bashya barangajwe imbere na Yamen Zelfani ’Alfani’.

Uyu wahoze ari umukinnyi, yatangiye ubutoza ari kumwe na Rulani Mokwena kuri ubu utoza MC Alger. Icyo gihe bari muri Black Poison. Yaciye mu yandi makipe atandukanye arimo Afurika y’Epfo U17, Bantu FC yo muri Lesotho na Tshakuma Tsha Madzivhandila y’iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *