
Micky na Niyo Bosco biyambajwe na Cynthia na Hyguette mu ndirimbo yabo nshya
Abana b’impanga, Hyguette na Cynthia, bongeye gukora mu nganzo bashyira hanze indirimbo nshya bise ‘Wera,’ yagizwemo uruhare n’abarimo Niyo Bosco usanzwe uzwiho impano yihariye mu kwandika indirimbo.
Uko bwije n’uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano nshya. Ni muri urwo rwego abana b’impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza gushyira itafari ryabo ku iterambere ry’uyu muziki ufasha imitima ya benshi.
Itsinda rya Hygette na Cynthia, ni abana b’impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 18 gusa y’amavuko. Bavuka mu muryango w’abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye.
Gakuru muri izi mpanga, yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe bakora uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga.
Ishimwe Claude [Mpayana World] ufasha aba bana, yavuze ko indirimbo nshya bise ‘Wera’ bayandikiwe na Niyo Bosco, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gukomeza kwizera Imana.
Claude yavuze ko yishimira uko abantu bakiriye impano ya Hyguette na Cynthia, ashimangira ko mu myaka itanu iri imbere abona bazaba ari abahanzi bahagaze neza mu Rwanda no hanze yarwo ‘hamwe no gusenga Imana yabavuzeho byinshi.’
Yakomeje avuga ko umwihariko w’iyi ndirimbo ni uko yakozwe n’abantu bafite izina nka Micky ukina filime, Niyo Bosco na Producer Popiyeeh Jules. Ndetse ngo yabatwaye imbaraga nyinshi kugeza na n’ubu gusa Imana ibirimo.
Yasabye abakunzi ba Hyguette na Cynthia kwitega indirimbo nyinshi kandi nziza babahishiye muri uyu mwaka, abasaba kubashyigikira mu buryo bwose, haba mu kubasengera, kubaha ubufasha bufatika no kureba ibihangano byabo.
Iyo uganiriye na Hygette na Cynthia bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, wumva ko ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abana b’abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya Vestine na Dorcas.
Itsinda rya Hygette & Cynthia ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022 batangira bakunda kuririmba indirimbo z’abandi ndetse no mu makorali atandukanye. Mu mwaka ushize wa 2024, ni bwo bashatse kubitangira ku giti cyabo ari no muri ubwo buryo bashyize indirimbo yabo ya mbere bise ngo “Ni Wowe ” yasohokanye n’amashusho yayo.
Aba bana b’abakobwa bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza.
Umubyeyi wabo uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango kugeza igihe babamuritse nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Aba baririmbyi babarizwa mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba ari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.