Korali Jehovah jireh ya ULK yakubiye amashimwe mu ndirimbo Aho ugejeje ukora yakiranywe ubwuzu na benshi
3 mins read

Korali Jehovah jireh ya ULK yakubiye amashimwe mu ndirimbo Aho ugejeje ukora yakiranywe ubwuzu na benshi

JEHOVAH JIREH CHOIR ULK YASOHORANYE N’AMASHIMWE MENSHI MU NDIMBO NSHYA “AHO UGEJE UKORA

”Korali Jehovah Jireh Choir ULK, imaze igihe izamura izina ry’Imana mu ndirimbo zayo zifite ubutumwa bukomeye, yongeye gutera intambwe idasanzwe isohora indirimbo nshya yitwa “Aho Ugejeje Ukora” Iyi ndirimbo irimo amagambo yuzuye amashimwe n’icyizere, ishimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bw’abizera, cyane cyane muri ibi bihe.

Iyi korali ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza izwi cyane mu Rwanda, ULK, ndetse no hanze yayo ikaba igizwe ahanini n’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza, ndetse n’abahoze bayigamo bakomeje gukorera Imana mu buryo bwagutse. Ibi bituma Jehovah Jireh Choir ULK iba urubuga rudahwema guhuza urubyiruko rufite impano n’inyota yo kumenyekanisha Ijambo ry’Imana mu buryo bushya kandi bushimishije.

Izina rya Jehovah Jireh Choir ULK ryubatse izina rikomeye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Ayo Mateka, Muntahirize Abera, Twizeye Imana, ndetse na Hahiriwe, Zose zifite umwihariko wo kuba zishingiye ku butumwa bukurwa mu ijambo ry’Imana, bigatuma zikomeza gufasha abanyarwanda n’abandi benshi ku isi kugira ukwizera gukomeye.

Umwihariko w’iyi korali ni uburyo ibasha guhuza ubuhanzi bwa muzika ya gospel n’ubunyamwuga mu myandikire no mu itegurirwe ry’indirimbo. Amashusho y’indirimbo zayo akunze gukorwa mu rwego rwo hejuru, ndetse akagaragaza ubutumwa mu buryo bugaragara kandi bufite ubusobanuro bwimbitse. Ibi bigatuma indirimbo zabo zitajya zisaza mu mitima y’abazumva.

Indirimbo nshya Aho Ugejeje Ukora yasohowe ifite umwimerere wihariye, aho amagambo ayigize ashimira Imana ku byo ikomeje gukora, ndetse ikanibutsa abantu ko ibihe byose ari byo gukomeza kuyiringira. Ifite injyana yihariye ituma uyumva wese yumva arimo kuganira n’Imana mu buryo bw’umwihariko, bityo bikamuzamurira icyizere mu rugendo rw’ubuzima.Muri iyi ndirimbo, ubutumwa bw’ingenzi ni uko Imana itajya ikora ibice, ahubwo ishyira mu bikorwa ibyo yatangiye mu buzima bw’umuntu.

Bivuga ko buri wese wumva iyi ndirimbo asabwa kwibuka aho Imana yamukuye, n’aho imugejeje, hanyuma akayishimira atazuyaje.Uretse indirimbo nshya, Jehovah Jireh Choir ULK iri no kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa rukomeye izagirira muri EAR Remera.

Ni igikorwa kizaba gikubiyemo indirimbo z’ihumure, ivugabutumwa mu magambo, ndetse no gufasha abantu gusubiza amaso inyuma bagashimira Imana. Ibi bikorwa bya Korali bifasha mu gufasha itorero no kubaka umubano w’abizera mu buryo bwagutse.Ikindi kiyihesha agaciro ni ibiterane bikomeye itegura, nka Imana Iratsinze biba mu ma stade akomeye, bigahuza imbaga y’abantu baturutse impande zose.

Aho hose, ubutumwa bwayo buba buhamya ko Imana ari yo itanga intsinzi nyakuri.Nk’uko bigaragara muri iyi ndirimbo nshya iri ku rubuga rwa YouTube “Aho Ugejeje Ukora” (https://youtu.be/IOVtfO52WxU?si=ScqGq40p2zjRaSMe), abayiteguye bashyizemo ubuhanga mu majwi no mu mashusho, bigatuma iba umusaruro w’indirimbo ishobora kugera ku mitima ya benshi mu buryo bwimbitse. Abakunzi bayo barahamya ko iyi ari imwe mu ndirimbo izahoraho nk’urwibutso rw’uko Imana itajya itererana abayizera.

Iyi ni indi ntambwe ikomeye ya Jehovah Jireh Choir ULK mu rugendo rwayo rwo gukomeza kuba urumuri mu gihugu n’ahandi hose, binyuze mu ndirimbo zayo zitanga icyizere, zishingiye ku ijambo ry’Imana, kandi ziteguye mu buryo bunogeye amatwi n’amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *