Impungenge zikomeje kuzamuka ku gikombe cy’Isi cyo muri Amerika
1 min read

Impungenge zikomeje kuzamuka ku gikombe cy’Isi cyo muri Amerika

Mu gihe abafana b’ikipe y’igihugu ya Brazil bari guteganya kuzasura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikombe cy’Isi cya 2026 bashobora kubura viza bitewe n’itegeko rishya Perezida Donald Trump arimo kwitegura gushyiraho, nk’uko CNN ibivuga.

Iri rushanwa rizabera muri Amerika, Mexique na Canada kuva ku ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, rikaba rizitabirwa n’amakipe 48 ku nshuro ya mbere mu buryo buvuguruye. ibi biri kuza mu gihe hari umwuka mubi mu mubano hagati ya Amerika na Brazil.

Umunyamakuru Lourival Sant’Anna avuga ko abasenateri ba Brazil basuye Amerika mu cyumweru gishize bahuye n’ingorane zikomeye mu kubona viza, ndetse bagenerwa igihe gito cyo kugumayo ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Muri Kamena ya 2025, Trump yari yabujije abaturage ba Iran kwinjira muri Amerika ku mpamvu z’umutekano, icyemezo nacyo cyagarutsweho ko gishobora kugira ingaruka ku gikombe cy’Isi cya 2025 no bwitabira bwacyo.

Ariko ibyo byemezo Trump afata ntibireba abakinnyi cyangwa abatoza bitabira amarushanwa mpuzamahanga muri Amerika nk’igikombe cy’Isi cyangwa imikino ya Olempike.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA) kugeza ubu ntiragira icyo ivuga kuri ibi, ariko Perezida wayo Gianni Infantino aherutse kugaragara kenshi hafi ya Trump, cyane cyane igihe cy’igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Cup 2025) muri iyi mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *