
Ubuzima bushya muri Kristo bwahindutse “INGANZO”, Korali Ukuboko Kw’Iburyo ishimangira ko Kristo ari byose kubamwizera
Mu muziki wa Gospel nyarwanda, hiyongereye igihangano gishya cyuje ubutumwa butanga ihumure n’icyizere kumuntu wese wemera Imana. Korali Ukuboko Kw’iburyo yo muri ADEPR Gatenga yamuritse indirimbo yabo nshya yitwa “INGANZO”, mu buryo bwa Live Sessions, ikaba yaranditswe mu magambo akubiyemo ubuzima bushya abizera bahabwa binyuze mu musaraba wa Yesu Kristo.
Indirimbo “INGANZO” itangira ishimangira ko abizera twavukiye mu bise by’amaraso ya Yesu Kristo, we waducunguye akaba ari we gitare dukomeyeho. Amagambo ayigize agaragaza uburyo Kristo ubwe ari we uduhagarariye: ni we buturo, ni we uturwanirira, kandi araduhagije mu buzima bwacu bwose.
Mu gice cyayo cy’ingenzi, iyi ndirimbo yerekana ukuntu ubuzima bwo mu mbaraga z’umusaraba butanga amahoro adasanzwe, amahoro atemba nk’uruzi rutagira imipaka. Ni ubutumwa buhamya ko byose bidaturuka ku mbaraga z’abantu ahubwo ari ubuntu bw’Imana bugaragara muri Kristo Yesu.
Ikindi gice cy’iyi ndirimbo cyibutsa ko amateka mabi twakomoraga kuri Adamu wambere yahinduwe n’Adamu wanyuma ari we Kristo, bityo tukaba ibiremwa bishya kuko ibyakera byose byarashize. Ubu ni urwandiko rushya rwanditswe mu mitima y’abizera binyuze mu ndirimbo, rukaba ruzana umwuka mushya w’ihumure.
Iyi Live Session ya “INGANZO” ni igihangano kigaragaza ubuhanga, umwimerere n’ubutumwa bukomeye bushingiye ku Ijambo ry’Imana. Korali Ukuboko Kw’Iburyo yongeye kwemeza ko Gospel ari isoko idakama y’amahoro n’ihumure, kandi ikwiye kumvwa no kwitabwaho n’abatuye isi yose.
