
True Vine Worship Team yateguye Rabagirana Rwanda Crusade ya 3, yitezweho guhuza abaramyi n’abavugabutumwa bakomeye

True vine worship team
True Vine Worship Team ikomeje kuba imwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda kubera uburyo ikoresha umuziki mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu benshi. Iri tsinda rizwiho gukora live sessions zitandukanye, aho abaririmbyi baryo bagaragaza ubwitange n’umurava mu kuririmba indirimbo zifasha imitima ya benshi kwegera Imana.
Mu buryo budasanzwe, True Vine Worship Team yagiye isubiramo indirimbo zamenyekanye nka Ninasili ndetse na Mana urera, zose zikunzwe n’abakunzi b’umuziki wa gospel haba mu Rwanda no hanze yarwo. Uyu murava ugaragaza ko iri tsinda rifite intego yo kudasigara inyuma mu ivugabutumwa rishingiye ku muziki.
Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Kanama 2025, iri tsinda rizayobora igiterane cyiswe Rabagirana Rwanda Crusade (RRC 3rd Edition) kizabera i Kabuga muri Eglise Vivante. Gifite insanganyamatsiko ivuga iti: “Uwiteka Aratuzahuye” iboneka muri Yobu 42:10-12.Mu bahanzi n’abavugabutumwa bazifatanya na True Vine Worship Team muri iki giterane harimo Bishop Deo Gashagaza n’umufasha we Pst.
Christine Gashagaza bazaba ari abashyitsi b’imena ndetse n’abavugabutumwa. Aba bombi bazagaragaza ubuhanga n’ubutumwa bwimbitse bushingiye ku ijambo ry’Imana, kandi bizwi ko bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umurimo w’ivugabutumwa mu gihugu.Hari kandi Pst. Elder Bidel, uzaba umwe mu bavugabutumwa muri iki giterane.
Azagira umwanya wo gusangiza abitabiriye amagambo y’ukuri n’inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zifasha abantu kongera kubaho mu buzima bushya bwo kwizera.Mu ruhande rw’abaririmbyi, hazitabira Ben & Chance, abaramyi b’icyamamare bazwiho kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bwimbitse kandi bwubaka imitima.
Umuziki wabo uzafasha abantu gusobanukirwa neza imbaraga zo kuramya no guhimbaza Imana.Hari kandi Shinning Ministries, itsinda ry’abaririmbyi ryamenyekanye mu kuramya mu buryo bujyanye n’igihe, rifite intego yo guhuriza abantu mu mwuka wo gusenga no gushima Imana. Bifite umwihariko wo guhuza urubyiruko mu buryo bw’ibyishimo n’ubwitonzi.
Iki giterane kitezweho kuba imwe mu nzira zikomeye True Vine Worship Team ikoresha mu gukomeza kwagura umurimo wayo wo kugeza ubutumwa ku batuye u Rwanda n’ahandi. Buri wese wagaragajwe muri iki giterane afite umwihariko we, ariko bose bahurira ku ntego imwe: gufasha abantu kurushaho kwegera Imana no kubaho mu bugingo bushya.
