
Gary Neville yangiwe kwinjira kuri sitade nyuma y’ibyo yatangaje
Umusesenguzi w’ikinyamaku sky Sports, Gary Neville, kuri ubu ntiyemerewe kugera kuri City Ground ku kibuga cya Nottingham Forest nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino 2025-2026, yibasiye nyiri iyi kipe Evangelos Marinakis.
Gary Neville, ku mukino wa Nottingham Forest na Leicester City F.C yibasiye Evangelos Marinakis ndetse aranamunenga cyane kubera kujya mu kibuga akanasatira umutoza w’ikipe Nuno Espírito Santo nyuma yo kunanirwa kubona amanota atatu yari no guha iyi kipe kuba yakina imikino ya UEFA Champions League.
Uyu musesenguzi icyo gihe yari yagize Ati: “Nanze kunenga no gushima inshuro nyinshi mu myaka 14 maze nkora aka kazi, ariko sinigeze mbona igikorwa nk’iki muri iyo myaka. Ni agahomamunwa kubona ikipe ikomeye nka Nottingham Forest ikora ibintu nk’ibi.”
Ikipe ya Nottingham Forest yahise imusubiza mu itangazo ryabo ryagiraga Riti: “Dusaba abahoze ari abatoza n’abakinnyi, ndetse n’abandi bantu bazwi mu mupira w’amaguru, kwirinda kwihutira guca imanza no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri murandasi, cyane cyane iyo badafite amakuru yuzuye.”
Nottingham Forest kandi yigeze gutekereza kujyana mu nkiko uyu musesenguzi wa Sky Sports nyuma y’uko yanongeyeho ko itangazo ryabo risa n’iryanditswe n’agatsiko k’amabandi.”
Nubwo amakuru yemeza ko Gary Neville atazongera kwemererwa kwinjira kuri sitade ya Nottingham Forest, City Ground, nta tangazo ryo ku mugaragaro ryanditswe n’iyi kipe bemeza ibi.