
Kigali: Abitabiriye Siporo Rusange bakoze imyitozo ya Karate
Nk’uko bimaze kumenyerwa n’abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi hakorwa Siporo rusange (Car free day), iyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ntiyari isanzwe kuko yari irimo n’imyitozo ya Karate.
Ni Siporo rusange yanitabiriwe n’abasanzwe bakina uwo mukino barimo Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien na Sinzi Tharcisse watoje benshi mu bakarateka bo mu Rwanda.
Uretse Karate, muri iyi Siporo rusange hanagaragayemo abakina imikino itandukanye, yaba abaterura ibiremereye, abiruka, abakina Tennis yo mu muhanda, abanyonga amagare, abakina Fencing n’indi mikino yose ifasha umuntu kugorora imitsi, byose bigakorwa hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, cyane cyane izitandura, bakanazipimwa nta kiguzi batanze.
Hashize imyaka icyenda Siporo rusange itangijwe mu Mujyi wa Kigali, kuko yatangijwe bwa mbere ku mugaragaro mu 2016, mu rwego rwo gushishikariza abatuye uyu mujyi kurushaho kwirinda indwara no kugira ubuzima bwiza binyuze mu gukora Siporo.