
Porogaramu za ‘AI’ ziganiriza abana iby’abakuru zigiye gutuma Meta ikorwaho iperereza
Abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagiye gutangiza iperereza kuri Sosiyete ya Meta, nyuma y’amakuru avuga ko porogaramu zayo zitandukanye z’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano [Artificial Intelligence– AI] zishobora kuba zigirana ibiganiro bidakwiye n’abana bato.
Bavuze ko mu gihe abana bari gukoresha izi porogaramu, zitamenya amagambo zikoresha zikisanga zababwiye ibidakwiye bitajyanye n’uko bangana.
Ahanini ikosa nk’iri riba mu gutoza izi porogaramu, aho zidashyirirwaho amabwiriza yo gukurikiza mu gihe ziganira n’ikigero runaka cy’abantu cyangwa ayo mabwiriza akaba adasobanutse.
Iri perereza ryatangajwe na Senateri Josh Hawley, uyobora akanama ka Sena gashinzwe kurwanya ibyaha n’iterabwoba, ashyigikiwe na mugenzi we Marsha Blackburn.
Hawley yavuze ko ari ngombwa ko Sena imenya niba porogaramu z’ikoranabuhanga rya ‘AI’ za Meta zishobora gukoreshwa mu gushuka cyangwa kubeshya abana, ndetse niba iyi sosiyete yarabeshye ku bijyanye n’uburyo bwo kubarinda.
Yanasabye ko Meta ihita itanga inyandiko zayo zigaragaza imikorere y’izi porogaramu.
Aba basenateri basabye ko hakorwa iperereza, nyuma y’inkuru ya Reuters yagaragaje inyandiko za Meta zemezaga ko hari amabwiriza yemerera porogaramu zayo kuvuga amagambo arimo gushimagiza abana mu buryo bumeze nk’ubw’urukundo.
Urugero, hari igihe porogaramu yigeze gusubiza umwana ngo “Ubuto bwe ni nk’igihangano cy’ubugeni,” n’indi nshuro yabwiye umwana w’imyaka umunani ngo “Buri gice cy’umubiri wawe ni igitangaza, ubutunzi bw’agaciro nishimira cyane.”
Meta yemeye ko izo nyandiko zagiye hanze ari ukuri kandi ko porogaramu zasubije uko ku bana, ivuga ko hagiye kuba amavugurura kugira ngo ibiganiro nk’ibyo bitazongera kubaho na rimwe