
Ababyeyi ba Jobe Bellingam ukinira Borussia Dortmund bakumiriwe mu rwambariro rw’ikipe
Ababyeyi ba Jobe Bellingam ukinira Borussia Dortmund bakumiriwe mu rwambariro rwa Borussia Dortmund nyuma yo guteza akavuyo babaza impamvu umuhungu wabo yasimbujwe mu gice cya mbere nyuma y’umukino banganyijemo na St Pauli.
Ku wa gatandatu tariki 23 Kanama 2025 nibwo Borussia Dortmund yakinaga umukino wayo wa mbere muri shampiyona y’Ubudage, Bundesliga, yakiriwe na FC St. Pauli kuri Millerntor Stadion.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 nyuma y’uko Borussia Dortmund yageze ku munota wa 85 iyoboye umukino n’ibitego 3-1 gusa yaje kubyishyurwa byose nyuma yo kubona n’ikarita y’umutuku yahawe Filippo Mane ku munota wa 85 bikavamo na penaliti.
Jobe Bellingham wari wabanje mu kibuga muri uyu mukino ndetse wakinaga umukino we wa mbere muri Bundesliga, yasimbujwe Felix Nmecha nyuma y’igice cya mbere n’umutoza Niko Kovač, ibitaranyuze ababyeyi be.
Nyuma y’umukino, ababyeyi ba Jobe Bellingham, Mark na Denise bagiye mu nzira igana mu rwambariro (Tunnel) basagarira abatoza ba Borussia Dortmund.
Sky Sports Germany ivuga ko Mark Bellingham, se wa Jobe Bellingham, akaba n’umujyanama we yagiranye ibiganiro byiganjemo amarangamutima n’ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru muri Borussia Dortmund (Sporting director), Sebastian Kehl.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko se wa Bellingham yavugiraga hejuru n’umujinya mwinshi agaruka ku buryo umuhungu we yari yasimbuwe ndetse no ku musaruro w’umukino muri rusange.
Mark Bellingham yagerageje gusagarira umutoza wa Borussia Dortmund n’ubundi agaruka ku gusimbuzwa k’umuhungu we ndetse n’ibyari byavuye mu mukino ndetse ngo ku maso yagaragaraga nk’umuntu urakaye koko.
Umuyobozi nshingwabikorwa (Managing Director) wa Borussia Dortmund, Lars Ricken avuga kuri ibi, yatangaje ko atari ikibazo gusa kuba Mark yaragiranye ibiganiro byuzuye amarangamutima na Sebastian gusa avuga ko kugira ngo ibi bitazongera kubaho, ntabanyamuryango b’abakinnyi bazongera kujya mu rwambariro.
Yagize ati,”Mu misi iri imbere, tuzakora uburyo abakinnyi, abatoza n’abandi bafite inshingano mu ikipe aribo bonyine bazajya bemererwa kujya mu rwambariro kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi ukundi.”
Jobe Bellingham w’imyaka 19 akaba murumuna wa Jude Bellingham ukinira Real Madrid yageze muri Borussia Dortmund muri iyi mpeshyi avuye muri Sunderland kuri miliyoni £32.
Bellingham yakiniye umukino we wa mbere ikipe ya Borussia Dortmund mu Gikombe cy’Isi cy’Ama-club giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa uyu wari umukino we wa mbere muri Bundesliga ndetse ukaba uwa gatandatu w’amarushanwa yarakiniye Borussia Dortmund.