Ibigwi utamenye by’icyamamare Smockie Norful ufite Grammy ebyiri akaba aherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda
3 mins read

Ibigwi utamenye by’icyamamare Smockie Norful ufite Grammy ebyiri akaba aherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda

Umuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel ku isi, Smokie Norful [Willie Ray Norful Jr.], ufite Grammy Awards ebyiri, yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ndetse ahura na bamwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Smokie Norful ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi cyane ku ndirimbo “I Need You Now” na “No Greater Love”, yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere mu cyumweru gishize.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, yakiriwe mu birori by’ibanga byabereye kuri Kigali Serena Hotel. Ni ibirori byaranzwe n’umunezero udasanzwe ku babyitabiriye dore ko bagiriwe umugisha wo gutaramana n’umuramyi w’icyamamare ku Isi.

Nubwo yari yaje mu bikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere, yanyuzwe cyane n’urukundo yakiranywe n’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi benshi ba Gospel b’imbere mu gihugu bamugaragarije ko bakunda cyane ibihangano bye aho bamwe baninjiye mu muziki bifashishije indirimbo ze.

Uyu muramyi akaba n’umupasiteri ukurikirwa n’abarenga Miliyoni kuri Facebook, yakiriwe n’abahanzi ba Gospel b’Abanyarwanda barimo Rene Patrick, Tracy Agasaro, Eddie Mico, Kenneth, The Pink n’abandi. Bamugaragarije ko indirimbo ze ari isoko y’amasomo ndetse n’imbaraga mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Smokie Norful ufite umutungo wa Miliyari 4 Frw, yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda, anavuga ko byamuteye ishyaka ryo kuzagaruka mu Rwanda.

Smokie Norful wasuye u Rwanda ni muntu ki?

Smokie Norful w’imyaka 49, ni umuramyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi, umupasiteri ndetse n’umushoramari. Yavukiye i Little Rock muri Leta ya Arkansas ku wa 31 Ukwakira 1975. Ni umwana wa Rev. W.R. Norful na Teresa Norful. Yakuriye mu rusengero ari na ho yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki.

Nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya Arkansas, yakomereje mu ishuri ry’iyobokamana kuri Garrett-Evangelical Theological Seminary in Evanston, Illinois, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga [Master of Divinity]. Yabaye umwarimu w’amateka mu mashuri atandukanye mbere yo kwiyegurira umurimo wo kuririmba no kuba pasiteri.

Mu 1997, yimikiwe kuba umupasiteri, akorera mu itorero rya St. John AME Church i Pine Bluff, aho yari umushumba w’urubyiruko n’umuyobozi w’umuziki. Nyuma y’aho, yashinze Victory Cathedral Worship Center i Chicago, ari naho akorera ubu.

Ubuhanzi bwe bwamamaye cyane ubwo yasohoraga album ye ya mbere “I Need You Now” (2002). Album ya kabiri “Nothing Without You” (2004) yamuhesheje Grammy Award ya Contemporary Soul Gospel Album of the Year.

Yakurikiwe n’izindi nyinshi zagiye zigaragaza impano n’ubutumwa bwe zirimo “Life Changing” (2006), “Smokie Norful Live” (2009), “How I Got Over” (2011), na “Once in a Lifetime” (2012). Indirimbo ze zakunzwe zirangajwe imbere na “I Need You Now” imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 27 kuri Youtube, “Dear God”, “I Understand” n’izindi.

Mu 2015 yongeye kwegukana Grammy Award ku ndirimbo ye “No Greater Love” imaze kubebwa na Miliyoni 3.9 kuri Youtube. Uretse Grammy, yanegukanye na Dove Awards, Stellar Awards, ndetse ahabwa n’andi mashimwe atandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *